Polisi y’u Rwanda (RNP) na Polisi ya Koreya y’Epfo (KNPA), zasinye amasezerano amasezerano y’imikoranire (MoU) agamije guteza imbere ubufatanye bwa Polisi zombi arimo ayo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n’imitwe y’abagizi ba nabi.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, i Seoul, muri Repubulika ya Koreya y’Epfo, hagati y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, na Commissioner General YOO Jae-Sung, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Koreya y’Epfo.
Umuhango wo gusinya aya masezerano wanitabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Koreya y’Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko aya masezerano ashyiraho uburyo bw’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n’imitwe y’abagizi ba nabi, gusangira amakuru n’ubumenyingiro, amahugurwa, ndetse n’izindi gahunda zo kongerera ubushobozi Polisi, hagamijwe kurushaho guteza imbere ubushobozi bw’inzego za Polisi z’ibihugu byombi.



