Nyamasheke: Ubujura bukabije butuma bararana n’amatungo

Ibiro by'umurenge wa Shangi

 Abaturage bo mu murenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke bamwe bavuga ko babangamiwe n’ubujura bukabije bw’amatungo, aho bamwe bahitamo kurarana na yo kugira ngo atibwa.

Bamwe muri aba baturage abaganirije UMUSEKE, ni abo mu kagari ka Mataba, bavuga ko ufite itungo adasinzira ahora yikanga ko rishobora kwibwa, bagashyira mu majwi urubyiruko bise ‘Insoresore’ ko ari rwo rwiba amatungo yabo.

Habineza Ezekias ni umuturage wo mu mudugudu wa Rwabagoyi, akagari ka Mataba, yavuze ko umuturage w’iwabo ufite itungo ararana na ryo aricunze ngo abajura bataryiba.

Ati “Ubujura butumereye nabi, iyo umugoroba ugeze ufite itungo nturyama urarana na ryo uricunze  kuko barara baryibye, abajura bagucungisha ijisho, ujya kuryama bazi ahantu uri.”

Nzamwita Augistin ni umuturage wo mu kagari ka Mataba, yavuze ko ubujura bukorwa n’insoresore zananiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ati “Hano iwacu ntabwo turyama, abajura ni izo nsoresore tubana bakorana ari benshi, nta tungo. Abayobozi bo hasi barananiwe.”

Icyifuzo cy’aba baturage barasaba ko hakongerwa inzego z’umutekano zitari abanyerondo ngo ni zo zaca ubu bujura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwaw’umurenge wa Shangi, Habimana Innocent, yambwiye UMUSEKE ko mu rwego rwo guhangana n’ubu bujra bashyize imbaraga mu irondo ry’umudugudu, ko biri gutana umusaruro, asaba abaturage gutanga amakuru ku muntu wese ukekwaho ubujura.

Ati “Twashyize imbaraga cyane mu irondo ry’umudugudu n’iry’umwuga, bigenda bitanga umsaruraho, bugenda bugabanyuka. Turasaba abaturage gutanga amakuru ku muntu wese ukekwaho ubujura.”

Amatungo akunze kwibwa mu urenge wa Shangi arimo inka, ihene, inkoko n’ingurube.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *