Ikarita y’Isi igiye guhindurwa

Ku ikarita yiswe 'Equal Earth projection' Afurika igaragazwa ifite ubuso bugari

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yatoye umwanzuro ishyigikiye ko ikarita y’Isi yahindurwa uburyo yashushanyijwe mu rwego rwo kugaragaza ubunini nyabwo bw’imigabane, cyane cyane uwa Afurika.

Ibihugu 164, birimo u Bufaransa n’u Bwongereza byatoye bishigikiye ko ikarita y’Isi yavugururwa . Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cyonyine cyatoye kirwanya uyu mwanzuro, mu gihe ibindi bihugu bitandatu byifashe.

Ni inkubiri yiswe ‘dukosore ikarita’ yatangijwe na Togo ndetse  ishyigikirwa n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ibihugu n’Imigabane mu Isi kuva mu kinyejana cya 16 bigaragazwa hakoreshwejwe ikarita y’iswe  Mercator, yashushanyijwe na Gerardus Mercator mu 1569.

Iyi imaze igihe inengwa  na benshi kubera uburyo igaragaza ubunini bw’imigabane y’Isi. Kuri iyi karita, Afurika igaragara nk’aho ingana n’ikirwa cya  Greenland, nyamara Afurika iruta Greenland inshuro 14 mu buso.

Afurika ifite ubuso buruta ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Uburayi bw’Uburengerazuba n’u Buhinde byose byishyize hamwe ariko kuri iyi karita ya Mercator ikunze kwitwa ‘cylindrical projection’ kubera ko ikoze mu ishusho y’umwiburungushure, bigaragara ko ari yo nto.

Ku ikarita ya Mercator, ibihugu n’uduce twegereye umurongo wa Equator uzwi nka ‘Koma y’Isi’ bigaragazwa nk’aho ari bito kurusha uko bingana, mu gihe ibice byegereye impera y’Isi bigaragazwa nk’aho ari binini kurusha ubunini bwabyo nyabwo.

Mu 2018, itsinda ry’abakora amakarita ryakoze ikarita yiswe ‘Equal Earth projection’, igamije kugaragaza neza ubuso  nyakuri bw’ibihugu.

Muri Gashyantare 2026, ibihugu 54 bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byarayemeje, bivuga ko igaragaza neza ubunini bw’imigabane yose, cyane cyane Afurika.

Afurika yunze Ubumwe isobanura ko amakarita atari uburyo bwo kwerekana gusa aho igice cyangwa igihugu giherereye, ahubwo anagira uruhare mu buryo abantu bumva ubunini, agaciro n’uruhare rw’uturere dutandukanye ku Isi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article