Akantu ku kandi n’udushya twaranze ibirori byo Kwita Izina – AMAFOTO

Ibyishimo byari byose ku baje mu muhango wo Kwita Izina

Ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi si ibisanzwe kuko bihuruza amahanga ndetse udasize ibyamamare twakuze tureba ku mateleviziyo.

Ubwo kuwa 4 Nzeri 2026, ibi birori byongeraga kubera mu Kinigi,  mu Karere ka Musanze, hari ku nshuro ya 21 U Rwanda rwise abana 22 b’Ingagi .

Kuva uyu muhango watangira mu 2005, abana b’ingagi 460 bamaze guhabwa amazina.

Twinjirane ibirori

Mu birori byo Kwita Izina byabaye kuwa 4 Nzeri 2026, byahuje abantu batandukanye barimo abaturage bo mu Karere ka Musanze n’uturere duhana imbibi na Pariki y’Ibirunga ibamo ingagi zahawe amazina, Abanyarwanda basanzwe ari ibyamamare ndetse n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa bagezeho, ibyamamare mu mupira w’amaguru ndetse no mu bindi bikorwa, abahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi bavuga rikijyana.

Usibye kurimbisha ahaberaga ibi birori, akanyamuneza na Morari byari byose ku bitabiriye uyu muhango.

Abahanzi barimo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ari mu bafashije abaturage gususuruka kimwe n’abandi bahanzi batandukanye.

Ibi birori kandi byari biyobowe n’ibyamamare mu itangazamakuru , Isheja Sandrine usanzwe ari umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru,RBA, na Nkusi Arthur , usanzwe ari umunyarwenya ariko akabifatanya no kuba ari rwiyemezamirimo ariko akaba yaranakoze itangazamakuru.

Igikorwa  nyirizina cyo Kwita Izina

Urutonde rw’abita amazina rwari rurerure ariko rujyana n’amazina ari buhabwe abana b’ingagi .

  • Shaikha Al Nuwais yise izina rya Ishakwe ingagi yo mu muryango wa Umuhoza
  • Dominic Barton yise izina Umukondo ingagi yo mu muryango wa Izuba
  • Paul Danforth yise izina Shikama ingagi yo mu muryango wa Susa
  • Miguel Angel Gil Marin yise izina Inkera ingagi yo mu muryango wa Pablo
  • Ahmed Sadek Elsewedy yise izina Rugamba ingagi yo mu muryango wa Hirwa
  • Olivier na Quitterie Granet bise izina Umucyo ingagi yo mu muryango wa Ntambara
  • Garreth na Nicola Wood bise izina Ngabonzima ingagi yo mu muryango Segasira
  • James Chester yise izina Ndongozi, ingagi yo mu muryango Musilikare
  • Jeannette Uwimbabazi yise izina Ndahiro umwana w’ingagi wo mu muryango Musilikare
  • Francesco Calvo yise izina Ngoga umwana w’ingagi yo mu muryango Kwitonda
  • David Lappartient yise izina Muhuza umwana w’ingagi yo mu muryango Muhoza
  • Dominique Laura Plewes yise izina Komezutsinde umwana w’ingagi yo mu muryango Mutobo
  • Mamadou Sakho yise izina Ntwarane umwana w’ingagi wo mu muryango wa Muhoza
  • Mutaz Barshim yise izina Tarama umwana w’ingagi wo mu muryango Humura
  • Alastair Fothergill yise izina Mpinga umwana w’ingagi wo mu muryango wa Pablo
  • Israel Mbonyi yise izina Impeta umwana w’ingagi wo mu muryango Izuba
  • Kelly O’Meara yise izina Igeno umwana w’ingagi wo mu muryango wa Musilikare
  • Neil na Susan McDougall bise iizina Ruhembe ingagi yo mu muryango wa Izuba
  • Patrice Evra yise izina Muganura umwana wo mu muryango wa Izuba
  • Ameloot Kenza Johanna yise izina Nkwakuzi umwana wo muryango wa Umubano

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa RDB, Jean Guy Afrika, yashimiye abaturage bo mu turere twa Musanze,Rubavu ,Nyabihu, ashimangira ko ari umunsi wo kwiyemeza kurinda ibidukikije.

Ati “Uyu munsi ni umunsi ukomeye wo kwizihiza ingagi zacu, kwishimira ibyo tumaze kugeraho no kongera kwiyemeza kurinda ibidukikije.Uruhare rwanyu mu kurinda ingagi ni ingenzi cyane Kuba ingagi zikomeza kwiyongera, no kuba Pariki y’Ibirunga ikomeje kwakira abashyitsi benshi,  bishingiye ku bufatanye bwanyu.”

Yavuze ko ko kurinda ingagi ari ukurinda umurage .

Ati “Uko turinda ibidukikije n’abaturage baturiye Pariki bagomba gukomeza gutera imbere.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yabwiye abaturage ko Perezida Kagame abashimira ubufatanye bwabo ndetse ko we ubwe azakomeza kubashyigikira.

Ati “Uyu ni umunsi ukomeye ku Rwanda,kuko utwibutsa agaciro k’umutungo kamere twahawe n’inshingano dufite wo kugasigasira.”

Yakomeje ati “Yantumye ngo nongere mbashimire ubufatanye bwanyu.Yambwiye kandi ngo mbizeze ko Guverinoma nawe ubwe ku giti azakomeza kubaba hafi,no kubashyigikira kugira ngo muzamure imibereho yanyu ya buri munsi.Dukeneye gukomeza kubungabunga ibi byiza Imana yaduhaye,twese tuzakomeza kubibonamo inyungu.”

Uyu muhango wo kwita Izina abana b’ingagi usibye kuba ari umwanya wo kwishima no kwishimira abo bana b’ingagi, unagirira akamaro abaturage.

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi kandi haheruka gutangizwa  ibikorwa byo kubaka umudugudu w’icyitegererezo uzwi nka ‘Smart Green Village’, uzatwara arenga miliyari 72 Frw (miliyoni 49$).

Ni umushinga uzakorwa mu byiciro aho mu cyiciro cya mbere cyawo hazimurwa abaturage 547 aho hazubakwa amacumbi azimurirwamo abatuye mu cyanya kizagurirwamo pariki n’abazagirwaho ingaruka n’aho iyo pariki izagurirwa.

Amafaranga ava mu Bukerarugendo yarazamutse

Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2025 y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB igaragaza ko muri rusange ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni 685$.

Imibare igaragaza ko uyu musaruro wikubye hafi kane ugereranyije n’ayo uru rwego rwari rwinjije mu myaka itanu ishize.

Mu 2021 ibikorwa by’ubukerarugendo byinjije miliyoni 164 z’amadolari ya Amerika, mu 2022 icyorezo cya Covid 19 kimaze gucogora ayo bwinjiza agera kuri miliyoni 455 z’Amadorali.

Mu 2023, amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo yageze kuri miliyoni 620 z’Amadolari, nyuma aza kugera mbere yo kugera kuri miliyoni 647$ mu 2024 na miliyoni 685$ mu 2025.

Mu 2025 honyine, umusaruro w’ubukerarugendo wiyongereyeho 6% ugereranyije n’umwaka wabanje, aho byatewe n’ubwiyongere bw’abagenzi ndetse n’ikorwa ry’ingendo z’indege.

RDB ivuga ko amafaranga ava mu ngendo zo mu kirere yazamutseho 9% agera kuri miliyoni 594 z’Amadolari.
Ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi bwakomeje kuba isoko rikomeye ry’amafaranga, aho bwinjije miliyoni 248 z’Amadolari mu 2025, bwiyongeraho 7%.

Umukino wa Malaika ni umwe mu yishimiwe

Patrice Evra wakiniye amakipe akomeye mu Burayi n’ikipe y’Ubufaransa yise izina Ingagi
Umuhanzi Israel Mbonyi ni umwe mu bahawe amahirwe yo Kwita Izina abana b’ingagi
Umukobwa urinda Pariki nawe yise umwana w’Ingagi

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yabwiye abaturage ko Perezida Kagame abashimira ubufatanye bwabo
Umuyobozi wa RDB Jean Guy Afrika

UMUSEKE.RW

 

Share This Article