Abatabazi bo muri Nepal batabaye abagabo babiri bari bamaze iminsi icyenda baraheze munsi y’itaka ryarabatabye mu buvumo aho bakoreraga mu rugomero rw’amashanyarazi.
Aba bagabo batabawe ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, ubwo inzego z’ubutabazi zari mu bikorwa byo gushaka abantu 42 bakoraga mu rugomero rw’amashanyarazi ariko bakaba bataraboneka kuva umwuzure wakibasira agace kari hafi y’umupaka wa Nepal n’intara ya Tibet mu Bushinwa, tariki ya 26 Kanama 2026, nyuma y’uko ibibuye binini by’urubura byavuye ku misozi ya Himalaya bikagwa mu nzuzi bigateza ukuzamuka kwa mazi akarengera ubutaka.
Ubwo abatabazi barimo barashakisha abo bantu bakoraga mu rugomero rw’amashanyarazi, bageze mu buvumo bw’urugomero bumvise ijwi ry’abantu basanga ni abantu babiri bari baraheze hasi mu nzu z’urugomero, itaka ryarabarengeye.
Minisiteri y’Ingufu muri Nepal yatangaje ko abo bantu babiri bari baraheze mu buvumo bw’urugomero ubwo basohoraga bagenzi babo ubwo umwuzure wari utangiye ariko bo babura uko basohoka.
Abatabawe basanzwe umwe ari we ufite ibibazo bikomeye by’ubuzima kuko yahakuwe ari ku mashini zimwongerera umwuka mu gihe undi we yabashaka kuvuga.
Imyuzure yibasiye Nepal yishe abantu barenga 1300 mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo, abandu bakaburirwa irengero.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

