Mu gihe habura amasaha make ngo hatangire Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere 2026-27, hari ibyo kutarenza ingohe.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, ni bwo hatangira BK Pro League 2026-27. Hateganyijwe imikino itatu iza gukinwa kuri uyu munsi.
UMUSEKE wifuje gusangiza abasomyi bimwe byo kuteranza ingohe mbere y’itangira ry’iyi Shampiyona.
Shampiyona yahinduye izina!
Nyuma y’uko habayeho ubufatanye hagati ya Banki ya Kigali na Rwanda Premier League, Shampiyona yahise ihindurirwa izina Iva kuri Rwanda Premier League yitwa ‘Bk Pro League.’
Ubwiyongere bw’ibihembo!
Ikipe izegukana Igikombe cya Shampiyona itsinze imikino yose, izegukana Miliyoni 145 Frw.
Aya arimo Miliyoni 34 Frw yabona mu gihe yatsinda imikino yose n’izindi 31 buri kipe izahabwa na Rwanda Premier League ndetse na Miliyoni 80 Frw ziherekeza Igikombe.
Mu mwaka w’imikino ushize 2025-26, buri kipe yagenerwaga inkunga ya Miliyoni 10 Frw ariko ubu iyo nkunga yarazamuwe igera kuri Miliyoni 31 Frw.
Buri kipe izajya itsinda umukino, izajya ihembwa 1,000,000 Frw.
Abasifuzi bahawe inkunga!
Mu mafaranga Rwanda Premier League ikomeje kugenda ikura mu bafatanyabikorwa bayo, ikomeje kuyasangira n’inzego zifite uruhare mu migendekere myiza ya Shampiyona.
Rwanda Premier League iherutse gutangaza ko yageneye abasifuzi ba BK Pro League inkunga ya Miliyoni 46 Frw.
Buri musifuzi uzajya asifura umukino, azajya ahabwa ibihumbi 30 Frw yiyongera ku bihumbi 100 Frw asanzwe agenwa na FERWAFA.
Amakipe mashya muri Shampiyona!
Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2026-27, izaba ifite amakipe abiri mashya yazamutse. Ni Sunrise FC na Étoile de l’Est zombi zo mu Burasirazuba.
Amakipe yungutse abafatanyabikorwa!
Rayon Sports, Kiyovu Sports na Gasogi United, zose zungutse umufatanyabikorwa witwa ‘Jayrutty Investment Ltd’.
Ni Ikompanyi isanzwe izwiho kwambika amakipe mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati.
Amakipe amwe yahinduye amazina!
Mu gihe mu mwaka ushize w’imikino hari ikipe yitwa AS Kigali iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ubu yahinduriwe izina yitwa Kigali FC.
Ibi byakozwe nyuma y’uko iyi kipe ari yo yonyine yasigaye ku ibere nyuma y’uko Kiyovu Sports na Gasogi United zacukijwe.
Kwirukana abatoza byaragabanutse!
Mu gihe mu myaka yashize wasanga abayobozi b’amakipe bagira ukwihangana guke ku batoza, ubu hari ibyo kwishimira muri uyu mwaka w’imikino.
Mu batoza 18 bari mu makipe akina BK Pro League, umunani muri bo bazakomezanya n’amakipe barimo.
Abo barimo uwa Gorilla FC, uwa Rayon Sports, uwa APR FC, uwa Gasogi United, Yves Rwasamanzi wa Marine FC, Bizimana Abdou wa Etincelles FC, Darko Novíc wa Al-Merreikh SC na Ruremesha Emmanuel wa Musanze FC.
Abatoza batanu bahinduye amakipe!
Mbere y’itangira rya Shampiyona y’uyu mwaka, hari abatoza bahisemo kujya gukorera akazi mu yandi makipe.
Aba ni Mbarushimana Shaban wagiye muri Étoile de l’Est avuye muri Kigali FC, Gatera Moussa wagiye muri Bugesera FC avuye muri AS Muhanga, Banamwana Camarade wagiye muri Sunrise FC avuye muri Bugesera FC, Bisengimana Justin wagiye muri Kigali FC avuye muri Gicumbi FC na Nshimiyimana Canisius wagiye mu Amagaju FC avuye muri Mukura VS.
Abanyarwanda icyenda batangiranye akazi!
Mu batoza 18 bazaba bayoboye amakipe, harimo Abanyarwanda icyenda.
Aba barimo Yves Rwasamanzi, Kirasa Alain, Bizimana Abdou, Mbarushimana Shaban, Bisengimana Justin, Banamwana Camarade, Nshimiyimana Canisius, Gatera Moussa na Ruremesha Emmanuel.
Hazabaho abahuzabikorwa b’imikino!
Bwa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda, hagiye kubaho abahuzabikorwa b’imikino (Match Coordinators).
Aba babanje guhabwa amahugurwa y’uko bazakora izi nshingano zitari zimenyerewe muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ikipe zo muri Sudani zahawe amabwiriza!
Biciye mu Nama yahuje Abanyamuryango ba Rwanda Premier League, amakipe abiri yo muri Sudani yaje gukina Shampiyona y’u Rwanda, yamenyeshejwe amabwiriza ayareba.
Ikipe yo muri Sudani izaba iya mbere, izahabwa Igikombe cy’icyubahiro (Honorary Trophy), bitandukanye n’uko byagenze muri Shampiyona iheruka.
Ikipe yo muri Sudani yemerewe kujya ibanza mu kibuga abakinnyi batandatu batari abanya-Sudani mu gihe abadakomoka muri icyo gihugu bemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino, batagomba kurenga umunani.
Aya makipe ariko yemerewe kubona ibihembo bihabwa umukinnyi witwaye neza ku mukino.
Amafaranga yo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga yaragabanyijwe!
Mu gihe amakipe yakomeje kugaragaza ko amafaranga yo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga ari menshi, FERWAFA yayakuye kuri 2,000,000 Frw ashyirwa ku bihumbi 500 Frw.



UMUSEKE.RW

