Ibinezaneza by’abise amazina abana b’ingagi ku nshuro ya 21 (Amafoto)

Abise amazina abana b’ingagi ku nshuro ya 21 bavuze ko ibisobanuro by’ayo mazina bikubiyemo ibyiza bifuriza u Rwanda ndetse no kuzirikana ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Patrice Evra, wakiniye amakipe atandukanye arimo Manchester United, yise ‘Umuganura’ ingagi yo mu muryango wa Izuba, avuga ko atewe ishema n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko urugendo rwe rwo gusura u Rwanda yarutangiye asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yagiriye umunsi ukomeye, ariko nyuma yaho wanabaye isoko y’ihumure n’icyizere kuko hari abantu babasha kubabarira.

Ati: “Nyuma yaho nakomeje gutangazwa n’ikintu kimwe. Iyo ndebye ibyo mwubatse hano, ntekereza ko mukwiye gushima cyane Perezida wanyu. Biragoye kwiyumvisha ibyakozwe byose. Ntekereza ko ibihugu byinshi bya Afurika bikwiriye kwigira k’u Rwanda.”

Kelly O’Meara, ukora ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’inguge muri Afurika, wise umwana w’ingagi izina rya Musilikale, akaba yari ageze bwa mbere mu Rwanda, yavuze ko atewe ishema n’uburyo yakiriwe ndetse n’ibyo yabonye muri uru rugendo rwe.

Ati: “Nishimiye cyane kuba naragize amahirwe yo kuba umwe muri mwe, kandi mbashimira mwese mbikuye ku mutima.”

Mamadou Sakho, wakiniye amakipe arimo PSG n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, wise umwana w’ingagi “Intwarane”, yashimangiye ko u Rwanda n’Abanyarwanda ari abantu baharanira kugera ku ntego imwe.

Ati: “Hari abaturage beza bafite imyumvire myiza n’ubushake bwo gutera imbere. Ntekereza ko muri urugero rwiza kuri Afurika, ndetse mukaba n’urugero rwiza ku rubyiruko.”

Yakomeje agira ati: “Ntewe ishema no kuba intumwa y’u Rwanda. Hari icyo nshaka kuvuga: kuva uyu munsi ndi Umunyarwanda.”

Marie-Clementine Dusabejambo, umaze kubaka izina muri sinema, na we yagize ati: “Filime tuzikorera hano mu bifite ubuzima, mu bafite ubuzima, ni ngombwa ko habaho gukomeza kubirinda no kurinda ubusugire bwabyo.”
Dominic Barton yise umwana w’ingagi w’ingabo wo mu muryango w’Izuba, wavutse kuri nyina witwa Muhabura, izina Mukondo.
Iri zina risobanura “intangiriro” cyangwa “isoko”, rikaba rigaragaza uburyo kurinda ingagi zo mu misozi bishobora gufasha kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije by’aho zituye.
Amazina yiswe abana b’ingagi 22 kuri iyi nshuro, harimo Ishakwe, Umukondo, Shikama, Inkera, Rugamba, Umucyo, Ngabonzima, Ndongozi, Ndahiro, Ngoga, Muhuza, Komezutsinde, Tarama, Mpinga, Impeta n’andi.
Patrice Evra, wakiniye amakipe atandukanye arimo Manchester United
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko miliyari 8,6 Frw zimaze gushorwa mu mishinga yo gufasha abaturage binyuze muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Umuyobozi wa RDB, Jean Guy Afrika, yashimiye abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, avuga ko uruhare rwabo mu kurinda ingagi na Pariki ari ingenzi cyane.

Yavuze ko kuba pariki ikomeje kwakira abashyitsi benshi bishingiye ku bufatanye bw’ingeri zose. Yaongeraho ko kurinda ingagi ari ukurinda umurage w’igihugu no kurinda ibidukikije.

Ati “Uko turinda ibidukikije, abaturage baturiye pariki nabo bagomba gukomeza gutera imbere.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje akamaro ko Kwita Izina, avuga ko ari umunsi ukomeye ku Rwanda kuko wibutsa agaciro k’umutungo kamere u Rwanda rwahawe n’inshingano za buri Munyarwanda zo kuwusigasira.

Ati: “Intore izirusha intambwe [Perezida Kagame] yambwiye ko twese dushyize hamwe, uko dukomeza kubungabunga ibi byiza twahawe, twese tuzatera imbere.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Share This Article