FERWAFA iri gutanga amahugurwa yo gukoresha GPS

Abagera kuri 70, batangiye amahugurwa yo gukoresha Ikoranabuhanga ryo kumenye uko umukinnyi yitwaye yabaye nyuma y’imyitozo cyangwa nyuma y’umukino runaka.

Aba uko ari 70 bitabiriye aya mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe na FERWAFA, barimo abatoza basanzwe bongerera ubushobozi umubiri [Fitness coaches], abatoza basanzwe ndetse n’abaganga mu makipe atandukanye.

Ni amahugurwa kandi ari gutangwa n’impuguke mu byo gukoresha GPS, Claudio Altieri ushinzwe gukurikirana uko abakinnyi bitwara mu ikipe y’Igihugu [Amavubi], Serge Mwambari ushinzwe kongera ubushobozi bw’umubiri mu Amavubi, Andrew Howit na Theo Le Floch bombi basanzwe ari impuguke mu gukoresha iri Koranabuhanga ryo mu bwoko bwa StatSports.

Abahuguwe, basobanuriwe impamvu n’akamaro ko gukoresha GPS mu mupira w’amagugu aho babwiwe ko aho Isi igeze ikeneye iri Koranabuhanga kugira ngo ryunganire abatoza mu kumenya uko abakinnyi babo bitwara.

Nyuma yo gusobanurirwa uko iri Koranabuhanga rikora, bagiye no ku kibuga berekwa uko abakinnyi babanza kuryambikwa mbere yo gutangira imyitozo cyangwa mbere yo gukina imikino runaka. Biteganyijwe ko aya mahugurwa azasozwa ejo.

Umutoza wungirije w’Amavubi, Nshimiyimana Eric yari mu baje gutanga inyunganizi muri aya mahugurwa
Claudio Altieri ari mu bari guhugura aba batoza
Serge Mwambari Ushinzwe kongera ubushobozi bw’ubumubiri mu Amavubi no muri Rayon Sports, yari mu batanze aya mahugurwa
GPS za StatSports ziri mu zifashishwa n’amakipe akomeye ku Isi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *