Muhanga: Abagabo batatu “bivugwa ko barimo kwiba” amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa.
Byabereye mu Mudugudu wa Gahabwa, Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Muhanga.
Gitifu w’Umurenge wa Muhanga, Musabwa Aimable yabwiye UMUSEKE ko abapfuye ari Muzigabanga Oswald w’imyaka 41 y’amavuko, Musabyimana Jean w’imyaka 39 na Mukundiyukuri Evode w’imyaka 29.
Gitifu Musabwa avuga ko muri aba bagwiriwe n’ikirombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, harimo umwe wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cy’ubucukuzi butemewe amaze igihe akora.
Ati: “Ikirombe cyabagwiriye bose bahita bitaba Imana.”
Musabwa avuga ko inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse n’iz’ubugenzacyaha zamenye amakuru zihutira kujyayo zifatanya n’abaturage kubakuramo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanga buvuga ko aba bose bakomoka muri uyu Murenge.
Ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro kimaze igihe kinini gifunzwe, kuko kitari cyujuje ibyangombwa RMB isaba.
Imirambo y’abo bagabo yajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

