Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], ucyuye igihe, Shema Ngoga Fabrice yakoze Ihererekanyabubasha na Me. Gsarabwe Claudine wamusimbuye kuyobora iryo Shyirahamwe by’agateganyo.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ubera ku Cyicaro cya FERWAFA giherereye i Remera.
Witabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe bose bari batoranywe na Shema Ngoga Fabrice weguye kuri uyu mwanya nyuma yo gukatirwa n’Inkiko bikamushyiraho ubusembwa.
Uretse abagize Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe bagaragaye muri uyu muhango, wabaye umwanya mwiza wa Shema wo kongera gusuhuzanya n’abakozi bose baryo.
Nyuma y’iri hererekanyabusha, bisobanuye ko Me. Gasarabwe Claudine ari we Perezida wa FERWAFA w’agatenyo kugeza muri Mutarama 2027 ubwo hazaba amatora azashyiraho usimbura Shema.



UMUSEKE.RW

