Kaminuza ya Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda (East Africa University Rwanda / EAUR) ku nshuro ya karindwi, yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 779, basabwa kuzazana impinduka zifatika muri sosiyete.
Aba barimo abagore 439 n’abagabo 340 bose basoje muri iyi kaminuza mu mashami atandukanye.
Mugarura Frank ni umwe mu barangije muri Kaminuza mu ishami Imicungire y’Ubucuruzi (Finance).
Uyu avuga ko nubwo urugendo rwe rutari tworoshye ariko yishimira ko agiye gutanga umusanzu muri sosiyete.
Ati “Urugendo rwari rukomeye ariko runoroshye kuko dufite igihugu kiza kidufasha muri byose. Icyo dusabwa gusa ni ugukoresha ubwenge Imana yaduhaye tukiga ndetse n’ibyo yaduhaye n’abarezi bacu.”
Uyu avuga ko yatangiye gushyira mu bikorwa umukoro bahawe wo kwihangira umurimo kuko ubu yatangiye kwikorera mu bijyanye no guhagarira banki “ Agent Banking”.
Dusengimana Noella nawe wasoje muri iyi kaminuza mu ishami ry’amahoteli n’ubukerarugendo ati “Mpakuye ubumenyi bwinshi cyane harimo no kwihangira umurimo. Numva ko ntagiye kwicara mu rugo,mgiye gukora nkashyira mu bikorwa ibyo batwigishije.”
Umuyobozi Mukuru wa EAUR, Prof. Calixte Kabera, yavuze ko hashize imyaka 11 ishuri rishinzwe kandi ritanga umusaruro ufatika ku isoko ry’umurimo.
Ati “Ni intambwe nziza nyuma y’imyaka 11 Kaminuza yacu itangiye.Uyu munsi dushyize ku isoko ry’umurimo abarenga 779, ni intambwe nziza ishimishije.”
Prof. Calixte Kabera yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro amasomo bahawe, baharanira kwihangira umurimo.
Ati “Abanyeshuri bacu babonye ubumenyi, ubu bafite impamba ifatika yo gutuma habaho impinduka nziza.Impinduka nziza kuri bo,ku muryango, no muri sosiyete.Ubu nabo bariteguye mu buryo bw’ubumenyi,mu buryo bw’imyitwarire ndetse no kujyana n’impinduka zo kwihangira umurimo cyangwa se bakabona n’imirimo myiza.”
Prof. Kabera yongeraho ko ishuri ryabo ryazirikanye abantu b’amikoro macye batanga buruse.
Ati “Buri mwaka tuba dufite abanyeshuri bari hagati ya 500 na 800 biga kuri buruse ya Kaminuza.Icyo ni igitekerezo kiza cyavuye ku buyobozi bwashinze Kaminuza aho nyuma ya COVID-19 twabonye ko ababyeyi benshi bagize ikibazo mu bukungu,twumva ko Kaminuza yacu muri bike tubona twagira uruhare mu gutuma umunyeshuri yiga ku nkunga ya Kaminuza.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo mu karere muri Kaminuza ya Coventry University yo mu Bwongereza, Prof. Silas Lwakabamba,yasabye abarangije kuzaharanira kuba igisubizo ku isoko ry’umurimo kandi bafite imyitwarire myiza.
Ati “Ubumenyi budufasha kumva ibibazo, kwitwara neza bikadufasha kubona uburyo bwiza bwo kubikemura. Nizera ko uburezi bugira agaciro iyo ubukoresheje mu guteza imbere ubuzima bw’abandi. Murangwe n’ikinyabupfura kuko ubumenyi no kwiyemeza ntabwo bihagije.”
Umuyobozi mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) ushinzwe kugenzura ubuziranenge bw’amashuri Makuru nyuma yo guhabwa ibyangombwa, Dr. Gerard Nyiringango,yasabye abarangije Kaminuza gukoresha neza ubumenyi bahawe batanga ibisubizo muri sosiyete.
Ati “ HEC irakangurira abarangije kaminuza gukoresha ubumenyi babonye bifitiye ikizere kandi barangwa n’imyifatire myiza.Ubumenyi mwabonye,bushobora kubategura mu kuzana impinduka nziza ku kazi, muri sosiyete no mu gihugu muri rusange.”
Yasabye East Africa University Rwandagushyira imbaraga mu ireme ry’uburezi batanga ,mu bushakashatsi ndetse n’imirimo ngiro ikorwa.
Yagaragaje ko agaciro k’uburezi bahawe muri iri shuri,kazagaragarira ku isoko ry’umurimo ndetse na servisi bazatanga.
Yabasabye kandi gukoresha neza ikoranabuhanga mu buryo bwiza.
Ati”U Rwanda rukeneye umunyeshuri urangije kaminuza, ushobora gutanga serivisi nziza, wakwihangira umurimo kandi utanga ibisubizo bibangamiye sosiyete.”
Aba banyeshuri basaga 700 basoje amasomo muri iyi kaminuza mu mashami y’Uburezi, ibijyanye n’Itumanaho, ibijyanye n’Imari, Imicungire y’Ubucuruzi, Gukora no gutunganya filime n’ayandi.




UMUSEKE.RW

