Ngororero: Abaturage bane bapfuye abandi batatu barakomereka ubwo ikirombe barimo gucukura amubuye y’agaciro cyaridukaga, ubuyobozi buvuga ko bibaga ayo mabuye nyuma yo gucunga ko abarindaga icyo kirombe batari bahari.
Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026.
Mukamusoni Donath umwe mu babyeyi bapfushije umwana yavuze ko ubwo yarimo arahinga umuntu yamubwiye ko umwana we yagwiriwe n’ikirombe, yajyayo agasanga abantu benshi barimo gutaburura barwana no gushaka abarimo ariko bane bakurwamo bapfuye.
Mukamusoni n’abandi baturage babwiye itangazamakuru ko abapfuye batibaga amabuye y’agaciro ahubwo bari abakozi ba sosiyete ya Tiprofnar ikora ubucukuzi bwa gasegereti ko ndetse icyo kirombe kiguye abayobozi b’iyo sosiyete bahageze nyuma bakagenda bamenye ko hapfuye abantu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Rutagisha Aimable, yahamirije Radio1 ko abantu barindwi bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe kiri mu Kagari ka Bijyojyo mu Mudugudu wa Kavumu, mu buryo bwo kwiba kuko bacunze abagicungaga badahari bajyamo nyuma kirangwa abantu bane bapfiramo.
Ati “ Turasaba abaturage kudakozmeza kwishora mu bucukuzi butemewe kuko akenshi butwara ubuzima bw’abaturage cyane cyane burya umuntu wese iyo yiba aba afite ubwoba nta n’uburyo [bwo kwirinda] buba buhari ari nayo mpamvu ingaruka nkizo z’impfu za hato na hato zigaragara.”
