Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yibukije abafatanyabikorwa b’ako karere ko bakwiye guha ijambo no gusobanurira umuturage ibimukorerwa.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, mu gikorwa cyo gusoza imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryaberaga muri ako karere.
Meya Mutabazi yashimiye abaryitabiriye,ashima uruhare rwabafatanyabikorwa mu guteza imbere Akarere.
Ati “ Turazirikana uruhare mugira mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera mu bikorwa bya buri munsi.Gufatanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta, n’imbaraga z’abafatanyabikorwa bandi bari mu karere, guhera mu kwakira ibitekerezo by’abaturage mu guteganya ibikorwa, mu gukorera hamwe igenamigambi ndetse no kubishyira mu bikorwa twese dufatanyije, ibyiza tukabifata tukabikomeza, aho byatwisobye tukemera kwikosora , ni imikoranire dushima.”
Akomeza ati “Akarere tubona uyu munsi, twese tubona iterambere kagezeho. Utabona ko ari imbaraga z’ubufatanye yaba atarebye neza.”
Meya Mutabazi avuga ko bakwiye gushyira ku isonga umuturage mu bimukorerwa kandi bakamufasha gusobanukirwa .
Atanga urugero rw’uburyo muri ri murikabikorwa habaye umwanya ku mabanki mu gusobanurira abaturage serivisi zayo.
Ati “Ibyo dukorera byose tubikorera abaturage dushinzwe . Kandi ni amahitamo igihugu cyakoze, harimo no kubazwa inshingano. Niyo mpamvu twese tugerageza kwerekana ibyo dukora cyangwa ibyo dushinzwe cyangwa ibyo twakoze mu buryo buha umuturage ijambo, akaba yamenya ibyo bikorwa akaba yasobanuza cyangwa yabaza.”
Avuga ko muri iyi minsi itatu y’imurikabikorwa yari umwanya mwiza ku muturage wo gusobanukirwa no guhabwa serivisi adasiragiye.
Umuyobozi wa DJAF mu karere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel , avuga ko iri murikabikorwa risize umusaruro ufatika by’umwihariko ku muturage.
Ati “ Intego nyamukuru ni ukugira ngo abafatanyabikorwa bamurike ariko kandi si ukumurika gusa, ni ukugira ngo abaturage babaze, basobanukirwe ndetse banamenye uruhare bagomba kugira muri ibi bibakorerwa.”
Avuga ko abaturage basobanuriwe amahirwe ahari y’ubucuruzi y’uburyo abaturage bashobora guhabwa inguzanyu n’amabanki, ibasha kwiteza imbere .
Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 75 baje kumurika ibyo bakora biri mu nkingi eshatu z’ingenzi ari zo ubukungu, imiyoborere myiza ndetse n’imibereho myiza.





UMUSEKE.RW
