Igihugu ntabwo cyaba ingwate ku bantu bashaka kugira ngo amateka abe uko bayashaka – P. KAGAME

Perezida Kagame mu nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika

Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda yavuze ko amateka abanyarwanda banyuzemo ari mabi ko ariko Kwibohora bisobanuye ko nta pfunwe ayo mateka abatera, ko bityo abanyarwanda bakwiriye kuyakira kandi bakishakamo ibisubizo.

Yashimangiye ko Igihugu kitaba ingwate ku bantu bashaka ko amateka aba uko bayashaka.

Ni ubutumwa yagejeje ku bitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko amateka y’u Rwanda arimo ibintu byinshi bigoye bituma kuyumva kimwe bitoroha, aho usanga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba bashaka ibyo bihisha inyuma mu guhakana uruhare rwabo.

Ati “Amateka rero kuyumva kimwe biragoye, amateka y’Igihugu  nk’icyacu nibyo twanyuzemo arimo byinshi, abantu ndetse bahindura bikaba uko bitari biri cyangwa bikwiriye kuba.”

Akomeza agira ati “Bibamo impaka nyinshi birumvikana bifite ishingiro uko umuntu yumvise bimwe siko undi abyumva bitewe n’uruhare abantu baba barabigizemo cyangwa babifitemo, bitewe n’inyungu biba byarahereyeho wenda mbere niyo byazakugaragara nyuma ko mu by’ukuri izo zitari inyungu.”

Perezida wa Repubulika yavuze ko ikintu gifite ishingiro kuruta ibindi ari ukwegeranya ibintu bikavamo ukuri kwashingiraho hakorwa ibindi.

Yashimangiye ko igihugu kitaba ingwate ku bantu bashaka ko amateka aba uko bayashaka.

Ati “Ntabwo igihugu gishobora kuba ingwate, niyo Igihugu cyemeye ibintu bimwe kikabanza kigatanga umwanya kugira ngo abantu bagerageze bumve neza kurusha uko bumvaga, uwo mwanya rwose uratangwa, ukwiriye no gutangwa ariko bikwiriye kugira aho bigarukira.”

Akomeza agira ati “Igihugu ntabwo cyaba ingwate ku bantu bo bashaka kugira ngo amateka abe uko bayashaka cyangwa uko bashaka kuyumva, kutari uko akwiriye kuba ari. Izo mpaka zose zikwiriye kubona umwanya zikaba, ubushakashatsi buba, ibintu byinshi biba biganisha ku gushakisha ukuri, rwose bikwiye umwanya uhagije kandi ngira ngo imyaka tumaze uwo mwanya waratanzwe cyangwa warabonetse keretse kuba twawukoresha nabi gusa.”

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko uko byagenda kose nubwo amateka y’u Rwanda ari mabi abanyarwanda bakwiriye kuyakira kandi bakishakamo ibisubizo.

Ati “Nka bantu twebwe abanyarwanda byabayeho tugomba kwishakamo uburyo n’ibisubizo byanze bikunze cyane cyane ndavuga u Rwanda, ni rwo ndimo, ni rwo mbamo ndi Umunyarwanda. Hari abandi bishobora kuba bidafite icyo bibwiye, bashobora kubaho batyo bati ‘Twibereho uko twabayeho nyine uko turi ho.’ Birashoboka ubwo ni ahandi ntabwo nibwira ko ariko twabivuga hano.

Mu Rwanda, u Rwanda rwacu n’amateka yacu, icyo tuvuga ni ukuvuga ngo twagize amateka mabi pe, mabi ariko nta kubinyura iruhande, ariko se nibyo dukwiriye? Nibyo abanyarwanda bashakaga?”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko kwibohora ku banyarwanda bivuze ko ibibaranga ntapfunwe bikwiriye kuba bibatera, kandi ibyo ari byo baberaho bakabipfira bibaye ngombwa.

Ati “Ibyo ni byo twaberaho, ni na byo twapfira biramutse ari ngombwa. Umuntu aberaho icyo yemera kigeze kuri urwo rwego, cyangwa se wanagipfira. Ni ho u Rwanda rugeze. Ni ho rugeze, ndagira ngo mvuge ngo no ku babishaka n’abatabishaka.”

Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri yabereye mu Ntare Arena
Perezida Kagame mu nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article