Abakozi b’Umuryango AHF Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banongera kwiyemeza gukomeza kubaka umuryango ushingiye ku bumwe, n’amahoro.
Ni igikorwa cyabaye tariki 26 kamena 2026, aho basuye Urwibutso rwa Rukumberi rubitse amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abarenga ibihumbi 45 bashyinguwe mu Cyubahiro.
Bakoze urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku kiyaga cya Mugesera aho abatutsi bajugunywe abandi bakirohamo banga kwicwa n’imipanga, banasuye Urwibutso kuri ADEPR, ndetse n’urwibutso rukuru rwa Rukumberi.
Muri icyo gikorwa, abakozi ba AHF Rwanda bumvise ubuhamya bwa Raymond Habimana, wagarutse ku mateka y’ubuzima bwe mu gihe cya Jenoside n’ibyamubayeho.
Yavuze ko abatutsi bo muri Rukumberi bakorewe ivangura ndetse n’itotezwa mbere ya Jenoside kugeza ubwo yakorwaga.
Habimana yasobanuye ko kwibuka ari uburyo bwo guha agaciro abazize Jenoside no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo binyuze mu kuvuga ukuri no gusangiza urubyiruko amateka nyayo.
Ati: “Kubungabunga amateka no kuvuga ukuri ni inshingano ya buri wese. Iyo twibuka, twongera kwiyemeza kurinda ubumwe bwacu no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Amateka mabi yanditswe n’abanyarwanda kandi ni nabo bagize uruhare mu kurwubaka rukaba rugeze ahashomishije, ni nayo mpamvu dukwiye gusigasira ibyiza byagenzweho.
Mu ijambo rye, umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr. Rangira Lambert, yashimangiye ko kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, gusigasira amateka no kongera gushimangira uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro.
Ati: “Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 biduha isomo rikomeye, ku kurwanya urwango n’amacakubiri, no gukomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rushingiye ku ubumwe.”
Yakomeje avuga ko nk’abakozi ba AHF Rwanda, bakomeza kwiyemeza kugira uruhare mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, ubuzima bwiza n’imibereho myiza ya buri Munyarwanda.
Ati: ”Kwibuka ni ugukomeza kubungabunga ukuri ku mateka, guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, no kubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe, urukundo n’ubwubahane.”
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Nshimiyimana J Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, agaragaza ubufatanye mu bikorwa byo kwibuka, kubungabunga amateka no gukomeza guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.




UMUSEKE.RW
