Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko kugeza ubu imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifunguye ariko hagenzurwa buri mugenzi winjira cyangwa usohoka, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Ebola.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru , ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwari bwabwiye UMUSEKE ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uciye mu Karere ka Rubavu yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri iki gihugu.
Ni nako n’iyo mu karere ka Rusizi ihuza u Rwanda na RDC byari byatangajwe ko ifunzwe .
Gusa umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice, kuri X , yavuze ko kugeza ubu imipaka ifunguye , gusa hangenzurwa urujya n’uruza no gukaza ingamba mu gukumira ikwirakwira rya Ebola.
Yagize ati “Imipaka ntabwo ifunze. Mu rwego rwo kurinda ubuzima no gukumira ikwirakwira rya Ebola mu Rwanda, buri mugenzi winjira cyangwa usohoka igihugu aragenzurwa.”
Yakomeje avuga ko “Abambuka, abacuruzi bari gukorera mu matsinda basanzwe bahuriramo mu bihe by’ibyorezo tuba dufite, ibi bihe ntabwo ari bwo bwa mbere tubinyuzemo, ku buryo hagenzurwa urujya n’uruza ariko ubuhahirane ntibuhagarare.”
Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko kugeza ubu mu Rwanda murwayi wa Ebola uragaragara , hagikomeje gukaza ingamba .

UMUSEKE.RW
