Nyanza: Umusaza akurikiranyweho kwica umugore w’umuvandimwe we, ababibonye bavuga ko bari kumwe mu nzira baganira amukubita isuka.
Byabereye mu mudugudu wa Nyamiyaga, mu kagari ka Gacu, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, ku mugoroba wo ku wa 12 Kamena, 2026.
Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 75 ngo yahuye na nyakwigendera uri mu myaka 59 abereye umugabo wabo (ni umugore w’umuvandimwe we).
Bagenda mu nzira ngo baganira ibiganiro bitaramenyekana, ukekwaho icyaha amukubita isuka mu mutwe aramwica.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza Ange Kayigi Claude yabwiye UMUSEKE ko hataramenyekana icyo bapfuye.
Yagize ati “Ukekwa yafashwe, ndetse umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro ngo ukorerwe isuzuma.”
Uriya muyobozi yasabye abaturage kumva ko umuntu ari nkundi, kandi n’iyo waganira n’umuntu ikintu kitakunyuze bidakwiye ko wahitamo kwica, bityo bikwiye kubaha ikiremwa muntu.
Ati “Naho mwaba mufitanye amakimbirane ntabwo igisubizo ari ukwica, ahubwo ni ukwegera abaturage bakabafasha gukemura ibibazo mwaba mufitanye.”
Hari amakuru avuga ko nyakwigendera yaba yishyuje uriya musaza ukekwaho kumwica amafaranga igihumbi (Frw 1000) aho kumwishyura aramwica.
NSHIMIYIMANA Theogene / UMUSEKE.RW
