Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi muri Ecuador, Michele Sensi-Contug n’umugore we Stephany Hollihan, n’abandi banyamerika bane bari mu bantu barindwi bapfiriye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yabereye mu gace ka Samburu muri Kenya.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026 ubwo aba biganjemo abacuruzi bakomeye indege barimo bari mu bikorwa by’ubukerarugendo yisekuraga hasi bagapfa.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko mu bantu bapfiriye muri iyo mpanuka, batanu bari Abanyamerika.
Abapfuye bari abanyamafaranga, abayobozi n’ibigo n’abacuruzi bakomeye baturuka mu Mujyi wa Miami muri Leta ya Florida muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Muri abo harimo José Alberto Suárez w’imyaka 55 y’amavuko uyu akaba yari Perezida n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitangazamakuru birimo Telemundo 31, Telemundo 49 na Telemundo Ft. Myers–Naples.
Abandi ni Roger Duarte, waruzwi cyane nk’umwe mu banyamafaranga batuye i Miami ndetse akaba yari umushoramari ufite ibigo bicuruza inyama z’inyamaswa zo mu nyanja.
Harimo kandi Adam Hlavaty, umwe mu bashinze Mrkt Group, ikigo giteza imbere imishinga y’imitungo itimukanwa na Henry Parra, umuhanga mu bijyanye na porogaramu z’ikoranabuhanga zikoreshwa mu by’indege.
Mu bandi bapfuye barimo Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi muri Équateur, Ecuador Michele Sensi-Contug n’umugore we Stephany Hollihan wari ufite nawe ubwenegihugu bwa Leta zunze Ubumwe bwa Amerika.
Urwego rushinzwe indege za Gisivili muri Kenya rwatangaje impamvu yateye iyi mpanuka itaramenyekana.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
