Kirehe: impanuka y’imodoka yahitanye abantu 4

Abantu bane bapfuye abandi 16 barakomereka bitewe n’impanuka y’imodoka ya bisi yo mu bwoko bwa ‘Coaster’ yabereye mu Karere ka Kirehe.

Iyi mpanuka yabaye mu rukerere rw’ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2026 ibera mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Kagese.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yabwiye The New Times ko abantu babiri bapfiriye aho iyo mpanuka yabereye mu gihe abandi bapfiriye mu nzira bajyanwa kwa muganga.

Mu bantu 16 bakomerekeye muri iyi mpanuka, umwe yajyanywe ku Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe, mu gihe abandi bajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Kirehe.

Umushoferi wari utwaye imodoka yabwiye polisi ko yari yabuze feri.

SSP Twizeyimana ati “Ubutumwa bugenewe abakoresha umuhanda ni ugukomeza kubahiriza amategeko y’umutekano wo mu muhanda no kwirinda amakosa arimo nk’umuvuduko ukabije.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abagenzi kutarebera mu gihe babona ko umushoferi ari gukora amakosa yaganisha ku mpanuka cyangwa kubura ubuzima bw’abantu.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article