Nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa rigufi ry’imikino mpuzamahanga ya FIFA Series iherutse kubera i Kigali, buri mukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, wari ku rutonde rwakinnye iyi mikino, yahawe agahimbazamusyi gasaga 7,000,000 Frw.
Ubwo hasozwaga imikino ya FIFA Series 2026 yebereye i Kigali ikarangira Amavubi yegukanye igikombe mu itsinda A nyuma yo gutsinda Estonie ibitego 2-0, abakinnyi b’’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bari bemerewe agahimbazamusyi ko kubashimira.
Nyuma y’isozwa ry’iyi mikino, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasuye ikipe y’Igihugu muri Hoteli mu gihe bamwe bari batarasubira mu makipe yabo, abashimira uko bitwaye ndetse abagezaho ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame aho yababwiye ko yavuye kuri Stade yishimye kubera intsinzi bamuhesheje.
Mu butumwa kandi Minisitiri Nelly yahaye aba bakinnyi, burimo n’ishimwe bagombaga guhabwa. Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko buri mukinnyi na buri umwe mu bagize itsinda ry’abatoza [Staff technique], yahawe asaga 7,000,000 Frw.
Abakinnyi b’Amavubi bazagaruka mu kibuga muri Kamena 2026 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 kizabera muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati.

UMUSEKE.RW
