Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, rutahizamu ukina anyuze mu mpande muri Berekum Chelsea yo muri icyo gihugu, Dominic Frimpong, yapfiriye mu gitero cy’amabandi cyagabwe ku modoka y’ikipe.
Ku Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2026, ni bwo Berekum Chelsea yakinnye na Samartex mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona, warangiye itsinzwe igitego 1-0.
Nyuma y’uyu mukino ubwo abakinnyi bari batashye bava ahabereye umukino, baciye mu muhanda uva ahitwa Goaso werekeza Bibiani, maze bahategerwa n’amabandi yitwaje intwaro, yicamo bamwe.
Ni amakuru yemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ghana (GFA), aho ryavuze ko ubwo abakinnyi bari mu modoka bataha mu muhanda uva ahitwa aho Goaso werekeza Bibiani, batezwe n’amabandi yitwaje intwaro.
Muri iri tangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Berekum Chelsea kuri uyu wa Mbere, bwasobanuye uko iki gitero cyagenze ubwo bavaga mu majyepfo yo Ghana.
Bagize bati “Mu rugendo rwacu dusubira Berekum tuva Samreboi, ikipe yacu yatezwe n’itsinda ry’amabandi yipfutse mu maso, yafunze n’umuhanda kugira ngo ritubuze gutambuka.”
“Mu gihe umushoferi yashakaga gukata imodoka ngo asubire inyuma, abakinnyi n’abatoza bamwe bari batangiye kuyivamo bashaka aho bihisha mu ishyamba ryari hafi aho. Twaje kumenya inkuru y’akababaro yo kubura Dominic Frimpong.”
GFA yavuze ko kubura uyu mukinnyi ari impano ikomeye ibuze mu mupira w’amaguru muri Ghana, cyane ko yitabye Imana afite imyaka 20.
Iri Shyirahamwe ryakomeje rivuga ko hagiye gushakwa uburyo amakipe azajya acungirwa umutekano ndetse na Polisi ya Ghana yatangiye gushaka abagize uruhare mu rupfu rwe.
Mu 2023, ni bwo muri iki gihugu haherukaga gukorwa ibikorwa by’urugomo nk’ibi. Icyo gihe Samartex yatewe n’amabandi mu gitereo cyakomerekeje umuntu umwe.

UMUSEKE.RW
