Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], ryavuze ko rigiye gushaka umuti urambye w’amakipe asenyuka bya hato na hato.
Ku wa 14 Ukwakira 2026, ni bwo ubuyobozi bwa FRVB n’abakozi batandukanye b’iri Shyirahamwe bafite aho bahuriye n’ibya Tekiniki ndetse n’Umunyamabanga Mukuru waryo n’umutoza w’ikipe y’Igihugu, Frédéric Guérin, baganiriye n’itangazamakuru.
Cyari ikiganiro cyagarutse kuri byinshi birimo na gahunda ziteganyijwe muri uyu mwaka w’imikino 2026-27.
Mu byagarutsweho muri iki kiganiro n’abanyamakuru, ni uburyo hakomeje kugaragara amakipe agenda asenyuka bya hato hato. Ebyiri ziheruka gusenyuka, ni Kepler VC mu bagabo na EAUR WVC mu bagore.
Agaruka mu gushaka ibisubizo by’iki kibazo, Ngarambe Rafael uyobora FRVB, yavuze ko ari ikibazo kibaraje inshinga kandi biteguye kukivugutira umuti urambye mu kugikemura.
Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko bateganya kuganira n’abanyamuryango kugira ngo hashyirweho ingamba zihariye, ku buryo abazajya bifuza gushinga amakipe, bizajya bibasaba kwiga neza kuri uyu mushinga ndetse byaba na ngombwa hakajyaho n’uburyo bw’amafaranga bazajya bacibwa mu gihe bagize uruhare mu gukuraho amakipe bari bashinze.
Mu rwego rwo kuziba icyuho cy’amakipe amaze iminsi asenyuka, Ngarambe yavuze ko ibiganiro birimbanyije kandi biri kugenda neza n’ibigo bitandukanye byiteguye gushinga amakipe haba mu bagabo no mu bagore.
Aya makipe akaba yitezwe mu mwaka w’imikino utaha ntagihindutse, ndetse amwe muri yo, akaba yazanagaragara muri imwe mu mikino itandukanye izakinwa muri uyu mwaka w’imikino 2026-27.
Mu bindi byagarutsweho muri iki kiganiro n’abanyamakuru, ni igabanywa ry’abanyamahanga bakina muri Shampiyona ya Volleyball y’u Rwanda.
Umuyobozi wa FRVB, yavuze ko kugabanya abanyamahanga bakina mu Rwanda, biteganywa gukorwa mu myaka ibiri iri imbere. Bivuze ko bizatangirana n’umwaka w’imikino 2028-29.
Ni icyifuzo ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe, bwagejejweho n’umutoza w’ikipe y’Igihugu, Frédéric Guérin hagamijwe gufasha Abanyarwanda kubona umwanya uhagije wo gukina mu makipe yabo.
Magingo aya, abakinnyi batatu muri batandatu b’abanyamahanga, ni bo ikipe yemerewe kwifashisha kuri buri mukino wa Shampiyona mu byiciro byombi.
Mu 2004-05, ni bwo abanyamahanga batangiye kugira ubwiganze muri Volleyball y’u Rwanda.
Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2026-27, iteganyijwe kuzakinwa mu gihe cy’amezi arindwi. Ni ukuvuga hagati y’Ukwezi k’Ukwakira 2026 na Gicurasi 2027.
Iyi ngengabi yashyizweho hagamijwe kugendera ku ngengabihe y’amarushanwa iteganywa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi [FIVB].
Uyu mwaka w’imikino kandi, hazakinwa ibyiciro bibiri [Phase] bya Volleyball ikinirwa ku mucanga [Beach-Volleyball] nk’uko byagenze umwaka ushize 2025-26.
Biteganyijwe ko amakipe 14 arimo umunani y’abagabo n’atandatu mu bagore, ari yo azakina Shampiyona y’uyu mwaka.
Mu bagabo harimo REG VC, Police VC, APR VC, Gisagara VC, Kirehe VC, Kigali Volleyball Club [KVC], RP-Ngoma VC, EUAR VC. Mu gabore ni Police WVC, RRA WVC, APR WVC, Kepler WVC, Ruhango WVC na RP-Huye WVC.
Uko shampiyona izakinwa!
Biteganyijwe ko amakipe azasoza Shampiyona ari mu myanya ine ya mbere, azahura mu mikino itanu, aho iya mbere izahura n’iya kane, mu gihe iya kabiri izahura n’iya gatatu.
Ikipe zizatsinda indi imikino myinshi, zizahita zikatisha itike yo kujya ku mukino wa nyuma, naho bahatane mu mikino itanu kugeza habonetse iyegukana igikombe.
Imikino ya shampiyona y’uyu mwaka, izakinirwa mu Mujyi wa Kigali muri Petit Sitade Amahoro, mu Karere ka Kirehe muri Kirehe Gymnasium ndetse no mu Karere ka Gisagara, muri Gisagara Gymnasium.




UMUSEKE.RW

