Nyaruguru: Ubuyobozi bwa IBUKA mu murenge wa Ngoma, mu karere ka Nyaruguru buremeza ko hari uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ukunze gutotezwa, muri uyu mwaka wa 2026 bwo yatwikiwe inzu.
Uriya mugore warokotse jenoside yakorewe Abatutsi ari mu kigero cy’imyaka 54, witwa Mukeshimana akatuye mu murenge wa Ngoma, mu karere ka Nyaruguru.
Perezida wa IBUKA mu murenge wa Ngoma Rurangwa Vincent mu Kiganiro yahaye UMUSEKE avuga ko uriya mugore warokotse Jenoside aho atuye hegeranye n’Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki ya 19 Gicurasi buri mwaka hariya hantu hibukirwa abagore n’abana bahiciwe. Icyo gihe ubwicanyi bwakozwe muri Jenoside burimbanyije abicaga bafashe abagore bo kuri uwo musozi n’abana babo babashyira mu nzu y’ibyatsi babatwikiramo bose barapfa.
Yagize ati “No muri iyo nzu batwikiwemo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo abo mu muryango w’umugore watwikiwe none.”
Perezida wa IBUKA mu murenge wa Ngoma akomeza avuga ko mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi uriya watwikiwe inzu akenshi agira icyo akorerwa cyo kumuhungabanya, aho iyo ataranduriwe imyaka mu murima, yicirwa amatungo.
Yagize ati “Bigeze kumurandurira ibishyimbo n’imyumbati, bwa kabiri bamwicira ihene, umwaka ushize bamwiba ku manywa ibishyimbo, bajya gusaka urugo rw’umuturanyi we bakeka ko ariho biri, basanga mu nzu iyo myaka ntayihari.”
Perezida wa IBUKA yakomeje avuga ko mu murenge wa Ngoma ku cyumweru taliki ya 9 Kanama, 2026 ku isaha ya saa yine n’igice z’ijoro (22h30) kuri uriya mugore hari ibiti bya mushingiriro (imihembezo) byegamye ku rugo, barabitwika birashya bihereza urugo, na rwo rurashya ruhereza ikiraro, na cyo gihereza igikoni kirashya, na cyo gihereza inzu nini na yo irashya.
Yagize ati “Uriya mugore yibana wenyine mu nzu, afite abana babiri umwe aba mu Bugesera, undi aba Kigali. Gusa uriya mugore watwikiwe we yari mu nzu ari kuvugira kuri telefone n’undi w’i Bugesera, ari mu nzu yumvaga ashyushye akikuraho amashuka agira ngo ni ubushyuhe busanzwe, naho inzu ye yamaze gufatwa iri gushya ariko ntiyabimenya.”
Perezida wa IBUKA mu murenge wa Ngoma avuga ko nyuma hari umumotari baturanye watashye agiye kugera iwe, abonye ikibatsi cy’umuriro agenda agikurikiye asanga ni inzu iri gushya, maze akubita inzugi amubwira ko ahiye.
Uriya warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nibwo yasohotse avamo, gusa igikoni, inzu nini, ikiraro byahiye. Inyana yari mu kiraro yagisowemo n’umuriro ntiyashya.
Perezida wa IBUKA yemeje ko hari umuturanyi w’uriya watwikiwe wamaze gutabwa muri yombi hashingiwe ko yigeze kujya gusakwa imyaka uriya watwikiwe yibwe umwaka ushize, nubwo iyo myaka batayihabonye ngo ntiyabyishimiye.
Uwo muturanyi we, ngo yagize ubwoba ashaka no kwimuka, bigakekwa ko yashatse no gucika.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma, Jean Bosco Bizimana yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye bihutiye kujyayo, ndetse we n’inzego z’umutekano bakoreshayo inama n’abaturage.
Yavuze ko hari umuturage ukekwaho ko yabikoze, cyakora we yahakanye ibyobivugwa ko uriya mugore atotezwa buri mwaka, kuko ngo byaherukaga mu 2001.
Jean Bosco Bizimana yavuze ko inzego zibishinzwe zikomeje iperereza. Ukekwaho biriya afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngera.
UMUSEKE.RW
