Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa mbere, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], yanganyije n’iya Kenya [Harambe Stars] 0-0.
Ni umukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yari yakoze impinduka mu kipe ye isanzwe ibanzamo, aho mu bo asanzwe akoresha, hari habanjemo Biramahire Abeddy na Kwizera Jojea bonyine muri 11 asanzwe akoresha.
Nyuma y’iminota 45 y’igice cya mbere, umutoza w’u Rwanda, yahise akora impinduka ku bakinnyi
Uyu mwongereza yinjije abakinnyi bane barimo Bizimana Djihad, Byiringiro Gilbert, Hakim Hamiss na Joy-Lance Mickels baje basimbura Uwumukiza Obed, Samuel Gueulette, Muhire Kevin na Biramahire Abeddy.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga, cyane ko Amavubi yashakaga gukomeza guha ibyishimo Abanyarwanda nyuma y’imikino ibiri aheruka gutsinda mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Harambe Stars itozwa n’Umunyabigwi wa ruhago ya Afurika y’Epfo, Benni McCarthy, nayo yakomeje gusunika ngo irebe ko yabona igitego ba myugarimo barimo Niyigena Clèment na bagenzi be, bakomeza kuba beza.
Ku munota wa 55, Constantine yongeye gukora izindi mpinduka, akuramo umunyezamu, Hakizimana Adolphe wasimbuwe na Niyongira Patience, Nshuti Innocent wasimbuwe na Mbonyumwami Taiba, Kwizera Jojea wasimbuwe na Leroy-Jacques Mickels na Iradukunda Elie Tatou wasimbuwe na Niyomugabo Claude.
Aba bakinnyi b’Amavubi baje bakomeza gusunika ngo barebe ko babona igitego ndetse batangira gusatira cyane ikipe y’Igihugu ya Kenya ariko kubona izamu bikomeza kuba ingume kugeza iminota 90 irangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027, u Rwanda ruyoboye itsinda K n’amanota atandatu runganya na Mali, mu gihe Liberia na Cap-Vert nta nota zirabona.
Amavubi azagaruka mu kibuga mu Ugushyingo 2026, akina na Mali imikino ibiri izakurikirana mu gukomeza gushaka iyi tike. Kenya yo iri mu bihugu bitatu [Tanzania na Uganda] bizakira Igikombe cya Afurika 2027.



UMUSEKE.RW

