Amerika yafunze amarembo ku baturage bayo bava muri Congo

Amerika yashyizeho amabwiriza akakaye ku baturage bayo bava muri RDC kubera Ebola

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko abaturage bazo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bazajya bashaka kugaruka iwabo bazajya babanza kumara nibura iminsi 21 mu kindi gihugu mbere yo kwemererwa kwinjira muri Amerika mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Ebola.

Umukozi wo mu Biro bya Perezida wa Amerika (White House) yabwiye Reuters ko aya mabwiriza yamaze gutangira kubahirizwa. Yasobanuye ko Umunyamerika wese uri muri RDC cyangwa waherukaga kuyigeramo atazemererwa guhita yinjira muri Amerika, ahubwo azabanza kumara iminsi 21 mu kindi gihugu.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe ubuyobozi bwa Amerika buvuga ko icyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge, cyane cyane nyuma y’uko virusi yageze mu bice bitari kure y’Umujyi wa Kinshasa.

Minisitiri w’Ubuzima wa Amerika, Robert F. Kennedy Jr., yavuze ko izi ngamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima rusange no gukumira ko Ebola yakwinjira muri Amerika.

Minisiteri y’Ubuzima ya RDC iheruka gutangaza ko kugeza ku wa 12 Nyakanga 2026, abantu 1,926 bamaze kwemezwa ko banduye Ebola, mu gihe 702 bamaze guhitanwa na yo.

Iki cyorezo kimaze kugera mu ntara eshanu za RDC zirimo Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Haut-Uélé na Tshopo.

Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (CDC) cyatangaje ko Abanyamerika babiri bakoraga ibikorwa by’ubutabazi muri RDC banduye ubwoko bwa virusi ya Ebola buzwi nka Bundibugyo, nyuma bajyanwa kuvurirwa mu Budage.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article