Perezida Paul Kagame yabonanye na His Highness Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, akaba yageze i Doha muri Qatar kwifatanya na we nyuma y’urupfu rwa se His Highness Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.
Perezida Paul Kagame yifatanyije na Qatar n’abaturage b’icyo gihugu muri kino gihe cy’icyunamo kuri bo.

INKURU YABANJE: Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026 aho yagiye kwifatanya n’abaturage n’Umuryango w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku bw’urupfu rw’umubyeyi we, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.
Ibiro Ntaramakuru bya Qatar, Qatar News Agency, byanditse ko akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad, Umukuru w’Igihugu n’itsinda bari kumwe bakiriwe na Minisitiri Ushinzwe Ubwikorezi, Sheikh Mohammed bin Abdullah bin Mohammed Al-Thani na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.
Qatar iri mu cyunamo kubere urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wabaye Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo Gihugu kuva mu 1995 kugeza mu 2013, wapfuye ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026, afite imyaka 74.
Perezida Paul Kagame abinyujije kuri X, ku Cyumweru yanditse ubutumwa bwo gufatata mu mugongo Emir wa Qatar, umuryango we n’abaturage ba Qatar.
Umukuru w’Igihugu yanditse ko Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azibukwa nk’umuyobozi ufite icyerekezo wahinduye Qatar igihugu gikomeye kuri ubu.
Ati “Umurage we wo gukorera abaturage be no kwiyemeza gushyira imbere ubucuti n’ubutwererane bw’ibihugu uzakomeza kubaho mu bisekuruza byinshi. Muri ibi bihe bikomeye njye n’abaturage b’u Rwanda twifatanyije na nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’abavandimwe bacu b’Abanya-Qatar.”
Abayobozi benshi mu Isi berekeje i Doha kwihanganisha abaturage ba Qatar n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azashyingurwa mu irimbi rya Lusail riri mu majyaruguru ya Doha

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
