Ubwo hahembwaga abahize abandi muri Shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League) ya 2025-26, ikipe ya Al-Hilal SC yo muri Sudani, ni yo yabonyemo ibihembo byinshi.
Ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, ni bwo hatanzwe ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri Shampiyona ya 2025-26.
Abari batumiwe muri uyu muhango, babanje gufata umunota wo kwibuka uwahoze ari umunyamakuru w’imikino, Kajugiro Sebarinda uherutse gupfa azize uburwayi.
Ni umuhango wabereye kuri Marriott Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu masaha y’umugoroba.
Abayobozi batandukanye b’amakipe akina BK Pro League, abanyamakuru, abanyabigwi bakinnye Ruhago mu Rwanda mu myaka yo hambere, abafatanyabikorwa ba Shampiyona n’abandi, bari muri ibi birori.
Mu bihembo byose byatanzwe, abakinnyi ba Al-Hilal SC ni bo benshi bagaragaye mu babyegukanye.
Girumugisha Jea Claude w’iyi kipe yo muri Sudani, ni we watowe nk’uwahize abandi (MVP) muri Shampiyona ya 2025-26.
Uyu Murundi yatsinze ibitego icyenda anatanga imipira 14 yavuyemo ibindi bitego.
Ni umwanya yari ahanganiye na rutahizamu, Djibril Quattara wa APR FC, Mbonyumwami Thaiba wa Marine FC, Byiringiro Gilbert wa APR FC na Kane bakinana muri Al-Hilal SC.
Umukinnyi muto witwaye neza kurusha abandi, ni Emmanuel Flomo wa Al-Hilal SC, watsinze ibitego 12. Yari ahanganye n’abarimo Bahati wa Gicumbi FC na Coulibary bakinana.
Umunyezamu witwaye neza kurusha abandi, yabaye uwa Kiyovu Sports, Désire James wari uhanganye na Niyongira Patience wa Police FC na Dauda Ibrahim Baleri wa Bugesera FC.
Djibril Quattara wa APR FC, ni we watsinze ibitego (18) muri Shampiyona y’uyu mwaka mu gihe umutoza witwaye neza kurusha abandi, yabaye uwa Al-Hilal SC, Umunya-Romania, Laureņtiu Reghecampf.
Girumugisha wabaye MVP 2026, yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa igihembo cy’imodoka nshya ya KIA Sorento ifite agaciro ka Miliyoni 15 Frw.
Hatowe kandi ikipe y’umwaka igizwe n’abakinnyi 11 babaye beza kurusha abandi.
Umunyezamu: James Désiré Bienvenu Djaong wa Kiyovu Sports.
Ba myugariro: Byiringiro Gilbert wa APR FC, Ernest Luzolo Nsita wa Al-Hilal SC, Mustafa Muhamed Abdelgader Karashoum wa Al-Hilal SC na Dada Sogoba wa Al-Merrikh SC.
Abakinnyi bo hagati: Joseph Sackey wa Mukura VS, El-Hadji Madick Kane wari Al-Hilal SC na Gilles Razafimaro Fenohasina wa Al-Merrikh SC,
Ba rutahizamu: Girumugisha Jean Claude wa Al-Hilal SC, Mbonyumwami Thaiba wa Marine FC na Djibril Quattara wa APR FC.














UMUSEKE.RW
