Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi bakuru barimo; Uwacu Julienne yagize Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith amugira Umusenateri naho Bamporiki Edouard agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.
Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026.
Mu bashyizwe mu myanya barimo Uwacu Juliennne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, umwanya yasimbuyemo Uwizeye Judith wagizwe Umusenateri.
Uwacu Julienne yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Uwizeye Judith yagizwe Umusenateri umwanya yasimbuyeho Dr. Uwamariya Valentine.
Dr Diane Gashumba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne akaba yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, ufite inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Norvège, Finlande, Danemark na Islande.
Dr Valentine Uwamariya yagizwe Ambasaderi muri Suède. Haguma Juan agirwaUmunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Perezida Kagame kandi yagize Dushime Noella Umuyobozi Mukuru muri Irembo Ltd, naho Ngabe Rutagarama agirwa Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mui icyo kigo
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI Agency), Twagirayezu Olivier yagizwe Umuyobozi ushinzwe Iteganyabikorwa n’Imirimo Rusange, Ingabire Jessica agirwa Umuyobozi ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa rya Gahunda, naho Kayinamura Robert agirwa Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Ubufatanye.
Zigira Alphonse yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amaposita, naho Dr Mbarushimana Nelson wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) agirwa Umuhuzabikorwa Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itorero n’Umuco.
Bamporiki Edouard na we yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, umwanya yasimbuyeho Uwacu Julienne.
Bamporiki Edouard yaherukaga mu nshingano ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco nyuma aza gufungwa nyuma y’uko muri Mutarama 2023 Urukiko rumuhamije ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite , rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
Yaje kubabarirwa na Perezida Kagame mu Ukwakira 2024 arafungurwa.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

