Chorale Agape yo muri EPR Kiyovu igiye gukora igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Dushime Uwiteka Live Concert – Season 2”, kizahuza abahanzi, amakorali n’abavugabutumwa batandukanye.
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, muri Kigali Serena Hotel, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Mu bazaririmba harimo Chorale Jehovah Jireh ibarizwa muri ADEPR, Believers Worship Team na Chorale Bethel zo muri EPR, ndetse n’abahanzi barimo Papi Clever na Dorcas.
Ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana buzagaburwa na Rev. Dr. Antoine Rutayisire, uzifatanya n’abaririmbyi n’abahanzi muri iki gikorwa kigamije guhesha Imana icyubahiro binyuze mu ndirimbo no mu Ijambo ryayo.
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo igira iti “Dushime Uwiteka”, ikaba ishingiye ku murongo wo muri Zaburi 143:5–6, wibutsa abantu kwibuka imirimo Imana yakoze, kuyiringira no gukomeza kuyishaka.
Chorale Agape yashinzwe ku wa 1 Kamena 1997, ikaba ikorera umurimo w’Imana muri EPR Kiyovu. Kugeza ubu, igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 60.
Umuhuzabikorwa w’iki guterane, Janvier Nshimiyimana, avuga ko intego yacyo ari uguha abakristo n’abakunzi ba Gospel umwanya wo kwegera Imana binyuze mu ndirimbo, kuramya, guhimbaza no kumva Ijambo ryayo.
Avuga ko bateganya ko “Dushime Uwiteka Live Concert” izajya iba igikorwa ngarukamwaka, mu rwego rwo gukomeza kwagura umurimo w’ivugabutumwa.
Bifuza kandi no gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ubutumwa bw’indirimbo zihimbaza Imana bugere ku bantu benshi, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Iki gitaramo kandi kizaba intangiriro y’urugendo rugana mu 2027, ubwo Chorale Agape izizihiza imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Ubugobozi bwa Korali Agape burahamagarira abakristo, amatorero, urubyiruko, imiryango ndetse n’abakunzi b’umuziki wa Gospel kuzacyitabira ari benshi, bakifatanya mu gihe cyihariye cyo kuramya, guhimbaza no gushimira Imana.

UMUSEKE.RW

