Chorale Family of Singers ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri EPR Paruwasi ya Kiyovu yatangaje ko igitaramo cyayo ngarukamwaka cyiswe ‘Umuryango Mwiza LiveConcert – Season III’ kizaba ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, muri Camp Kigali.
Iki gitaramo kizahuza abakunzi b’umuziki wa Gospel mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana, kikazibanda ku butumwa bwo kubaka umuryango binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.
Family of Singers yatangiye kumenyekanisha iki gitaramo binyuze mu bukangurambaga bwa”Save the Date”, isaba abakunzi bayo kubika iyo tariki mu myiteguro yabo.
Abategura iki gitaramo bavuga ko insanganyamatsiko yacyo ishingiye ku kubaka no gukomeza umuryango, bashingiye ku myemerere y’iyi Korali ko umuryango ari wo shingiro ry’Itorero na sosiyete.
Biteganyijwe ko abazitabira bazifatanya na Family of Singers mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakazanasangizwa ubutumwa bugamije gushimangira indangagaciro zirimo urukundo, kubahana, kubabarirana no kwizera Imana.
Nubwo amazina y’abahanzi bazifatanya na Familyof Singers ataratangazwa, ubuyobozi bw’iyi Korali bwatangaje ko buzayamenyekanisha mu minsi iri imbere, kimwe n’igihe amatike azatangira kugurishwa ndetse n’andi makuru arambuye ajyanye n’iki gitaramo.
Family of Singers yasabye abakunzi bayo gukomeza gukurikirana imbuga nkoranyambaga zayo kugira ngo bazamenyeshwe amakuru mashya ajyanye n’iki gitaramo.

UMUSEKE.RW
