Sayuni Choir yo muri ADEPR Cyahafi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ibibindi ni Muri (Gidiyoni)’, ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga uburyo Imana yakoresheje ibikoresho bisanzwe mu gufasha Gidiyoni gutsinda ingabo z’Abamidiyani.
Abagize iyi korali bavuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku ikorasi basanzwe baririmba yitwa ‘Ibibindi ni Muri’, bakabona ko ubutumwa buyikubiyemo bufasha abakristo mu buryo bwihariye, bituma bafata icyemezo cyo kuyagura bakayikoramo indirimbo yuzuye.
Bavuga ko bahisemo kwifashisha inkuru ya Gidiyoni kugira ngo bagaragaze ko Imana ishobora gukoresha n’ibintu abantu babona nk’ibisanzwe cyangwa bisuzuguritse mu kurwanirira ubwoko bwayo.
Mu nkuru iboneka mu gitabo cy’Abacamanza, kuva ku gice cya 6 kugeza ku cya 8 , Gidiyoni n’ingabo yari ayoboye bakoresheje ibibindi, amatabaza n’amahembe mu guhangana n’ingabo z’Abamidiyani, maze Imana ikabaha intsinzi.
Abagize Sayuni Choir bavuga ko bahisemo iyi nsanganyamatsiko kugira ngo bibutse abantu imbaraga z’Imana n’uburyo ishobora kurwanirira abayizera, nubwo uburyo ikoresha bwaba butandukanye n’ibyo abantu baba biteze.
Iyi ndirimbo ifite umwihariko mu buryo yanditswemo, kuko ari inkuru yo muri Bibiliya yafashwe igashyirwa mu bihangano by’umuziki, hagamijwe kugeza ku bayumva ubutumwa bw’uko Imana irwanirira ubwoko bwayo.
Bavuga ko nta mbogamizi zihariye bahuye na zo mu gutegura iyi ndirimbo, kuko bari bamaze igihe bifuza kuyikora, ndetse n’abaterankunga babo bakaba barabagaragarizaga ko bayikeneye.
Sayuni Choir imaze imyaka irenga 30 mu ivugabutumwa
Sayuni Choir yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1991, icyo gihe ikaba yari korali y’icyumba cya Cyahafi cyo mu Mudugudu wa Nyarugenge.
Mu 1995, Umudugudu wa Cyahafi warafunguwe, maze mu 1996 iyi korali iba korali nkuru y’umudugudu, ihabwa izina rya Sayuni. Icyo gihe yari igizwe n’abaririmbyi 10, Hategekimana Leonard atoranywa kuba Perezida wayo wa mbere.
Mu myaka yakurikiyeho, iyi korali yagiye yaguka, yiyongera abaririmbyi ndetse inashora imbaraga mu kugura ibikoresho bya muzika. Yakoze ingendo zitandukanye z’ivugabutumwa initabira ibiterane byagutse.
Uretse kuririmba, Sayuni Choir ikora n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, birimo gufasha abatishoboye, kuremera intwaza, kuzamura impano z’urubyiruko no gufasha abantu bafite imishinga iciriritse.
Iyi korali kandi ivuga ko yifatanya n’inzego za Leta mu bikorwa bitandukanye birimo Kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufasha abatishoboye no gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu batishoboye.
Mu bindi bikorwa by’ingenzi iyi korali imaze kugeraho harimo iterambere ry’abayigize mu buryo bw’umwuka, aho yabyaye abadiyakoni n’abashumba, ndetse no kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa bikagera no hanze y’itorero.
NYURA HANO UREBE INDIRIMBO Ibibindi ni Muri (Gidiyoni)’:


