Constantine yahize gutsindira Mali i Kigali

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yahize kuzatsindira Mali muri Stade Amahoro, asaba Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira kuko bo ubwabo batabyigezaho.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ni bwo Amavubi na Mali zakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino zifitanye kuri uyu wa Kabiri mu itsinda K, uzaba ari uwa kane kuri buri kipe mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Constantine utoza Amavubi, yavuze ko akurikije uko we n’abasore be biteguye uyu mukino, ahamya ko amanota yuzuye azasigara i Kigali.

Ati “Tuzi icyo kwitega; Mali ni ikipe nziza. Gusa tuzi icyo dushaka, dukeneye amanota atatu ejo. Tumeze neza, umwuka ni mwiza, ndetse ndizera ko amanota azasigara hano i Kigali ejo.”

Mu gihe uyu Mwongereza avuga ibi, na kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira kuko batakwishoboza kubona amanota batabonye umurindi w’abafana.

Ati “Ubutumwa naha Abanyarwanda ni ukuzaza kudusunika, kudushyigikira. Muri Mali, abafana bagize uruhare cyane, bashyize igitutu ku musifuzi, cyane iyo twabaga tumaze gutsinda igitego. Atangira gutanga amakarita atumvikana.”

Uyu mukino uteganyijwe ejo Saa tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro. Kuwureba bisaba kugura itike uciye kuri *939*3*2# cyangwa Sportspass.rw.

Mali niyo iyoboye iri tsinda n’amanota icyenda mu gihe u Rwanda rukurikira n’amanota atandatu, Cap-vert ni iya Gatatu n’amanota atatu mu gihe Liberia nta nota irabona.

Stephen Constantine utoza Amavubi, yahize kuzatsindira Mali i Kigali
Kapiteni w’Amavubi yasabye Abanyarwanda kuzaza kubafasha gusunika Mali
Tatou mu myitozo ya nyuma
Ni umusore witwaye neza umukino wabereye i Bamako
Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Mali
Mugisha Bonheur azakina uyu mukino
Ni umutoza uba utebya kenshi n’abakinnyi be
Slayd-Mickels mu myitozo ya nyuma

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *