Nyaruguru: Ishimwe Jean de Dieu w’imyaka ibiri n’igice yaguye mu cyobo cyuzuyemo amazi bacukuramo ibitaka byo guhoma, ahita apfa.
Iyi mpanuka yahitanye Ishimwe Jean de Dieu yabereye mu Mudugudu wa Tangabo, Akagari ka Samiyonga, Umurenge wa Muganza.
Gitifu w’uyu Murenge wa Muganza, Ndamuramya Fidèle yabwiye UMUSEKE ko Ishimwe yavuye mu rugo iwabo ari kumwe na mukuru we berekeje ku Ishuri, bageze imbere y’urugo Ishimwe aranyerera ahita agwa mu cyobo ababyeyi be bacukuye bashaka gukuramo ibitaka byo guhoma inzu yabo.
Ati: “Icyobo uyu mwana yaguyemo, cyari gifite metero imwe irenga, kandi cyuzuyemo amazi menshi.”
Gitifu Ndamuramya avuga ko umuvandimwe wa nyakwigendera bari kumwe yatabaje abaturage kuko iyi mpanuka yabaye ababyeyi badahari, bihutira kuhagera basanga Ishimwe yarangije gupfa.
Ndamuramya avuga ko Inzego z’Ibanze, Polisi na RIB bahageze bahumuriza umuryango wagize ibyago, bakurikizaho igikorwa cyo gusiba iki cyobo.
Gitifu avuga ko mu butumwa Inzego zahaye abaturage, zabasabye kujya basiba ibinogo kuko iyo bidasibwe biteza impanuka zikomeye nk’iyi ku buryo hari ababigwamo bakahaburira ubuzima.
Ishimwe yigaga mu irerero riherereye muri uyu Mudugudu. Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyaruguru

