Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène,yashimye Itorero rya ADEPR ku cyemezo ryafashe cyo kwambura imirimo abashumba n’abandi babwirizabutumwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi yabigarutseho ubwo kuwa 5 Ukwakira 2026,yatangizaga Itorero ry’Igihugu ry’Abashumba b’Itorero ADEPR, riri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, rikazageza ku wa 10 Ukwakira 2026.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ivuga ko iri torero rigamije gufasha Abapasitori ba ADEPR gukomeza kubaka Umunyarwanda ukwiye kubana n’abandi mu bumwe, ubudaheranwa no gukunda Igihugu.
Yongeraho ko by’umwihariko, gahunda ya Ndi Umunyarwanda izibandwaho, yongerere ubumenyi Abapasitori mu gusobanukirwa ubumwe bw’Abanyarwanda, amateka y’u Rwanda, urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no kwongerera ubushobozi amatorero mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe kandi rutekanye.
Ubwo yatangizaga iri torero, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yashimiye ADEPR ku bikorwa byiza by’iterambere n’isanamitima ifatanya na Leta y’u Rwanda.
Yongeyeho ko ashima icyemezo cyiza bafashe cyo guhagarika mu nshingabo Abapasiteri bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ni mwebwe tubona mufite urugendo mwakoze kurusha andi madini n’amatorero. Ibyo mwabikoze mu bintu bigaragara binyuze mu kwinenga, kwigaya, kwiyemeza, gukosora no gufata inzira ikwiriye.”
Yakomeje ati “Ntabwo mwagiye mu murongo wo gutsimbarara ngo aba bantu bamwe na bamwe barabasebya, babeshyera itorero, bararyikoma, bararihimbira, barakabya nk’uko tubibona mu madini amwe na mwe.”
Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko impamvu iri torero ryahisemo kwambura Abashumba inshingano ari uko batatiriye igihango cy’ijambo ry’Imana, bakijandika muri Jenoside.
Ati “Iyo tubonye ko abashumba ba ADPER bari mu batatiriye igihango cy’igihugu, igihango cy’Umunyarwanda, igihango cy’ijambo ry’Imana bagakora Jenoside bakica Abatutsi twahisemo kubambura inshingano zo kuba Abashumba mu itorero ryacu.”
Itorero ry’Abaporotesiti rya ADEPR ryatangaje ku wa 18 Werurwe 2026 ko ryambuye inshingano z’ubushumba n’ububwirizabutumwa abapasiteri n’ababwirizabutumwa 35, bitewe n’uko bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki cyemezo cyatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe.

UMUSEKE.RW

