Kwitabara byemewe n’amategeko: Ese gukomeretsa cyangwa kwica uwaguteye wabihanirwa?

Abantu bari mu myitozo njyarugamba (Photo Internet)

Isesengura ry’Umunyamategeko MUNYANDINDA J. Bosco, ukorera muri LEX NOVA Chambers (0788383936) 

Hari igihe umuntu ashobora kwisanga ahanganye n’igitero gishyira ubuzima bwe cyangwa ubw’undi muntu mu kaga. Muri ako kanya, ashobora gukoresha imbaraga kugira ngo akumire icyo gitero. Ariko se, umuntu wese uvuga ko “yirwanagaho” ahita avanirwaho uburyozwe?

Amategeko yemera ukwitabara cyangwa ukwirwanaho byemewe n’amategeko, mu Gifaransa légitime défense, mu Cyongereza self-defence, ariko bigomba kuba byujuje ibisabwa byihariye.

Kwitabara byemewe n’amategeko ni igikorwa umuntu akora kugira ngo ahagarike cyangwa akumire igitero kinyuranyije n’amategeko, kimwugarije cyangwa cyugarije undi muntu. Igikorwa cyo gukubita, gukomeretsa cyangwa kwica umuntu gisanzwe gishobora kuba icyaha. Ariko iyo gikozwe mu rwego rwo guhagarika igitero kiriho kandi cyugarije umuntu by’ukuri, gishobora gufatwa nk’igikorwa cyari ngombwa cyo kwirwanaho. Ibi biteganywa n’Itegeko ry’ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo zaryo zerekeye impamvu zikuraho uburyozwe bw’icyaha.

Ni ibihe bisabwa kugira ngo kwitabara byemerwe?

Hagomba kuba hari igitero kinyuranyije n’amategeko: Umuntu witabara agomba kuba yatewe n’undi muntu mu buryo butemewe n’amategeko. Igitero gishobora kuba kigamije kumukubita, kumukomeretsa, kumwica, kumufata ku ngufu cyangwa kugirira nabi undi muntu.

Ntabwo umuntu ashobora kwitwaza kwirwanaho kandi ari we wabanje gutera undi cyangwa kumushotora agamije ko barwana.

Igitero kigomba kuba kiriho cyangwa cyenda kuba: Ntabwo bihagije kuvuga ko umuntu yari yarigeze kugutera ubwoba cyangwa ko ukeka ko azagutera mu gihe kizaza. Akaga kagomba kuba kariho cyangwa kari hafi cyane ku buryo kutagira icyo ukora ako kanya byatuma wowe cyangwa undi muntu mugirirwa nabi.

Urugero, nk’umuntu uri kukwirukankana afite icyuma, ashobora kuba ateje akaga kariho kandi kihutirwa. Ariko kumusanga bukeye ukamukubita witwaje ibyo yagukoreye ejo, ntibiba bikiri ukwitabara; biba bishobora gufatwa nko kwihorera.

Igikorwa cyo kwitabara kigomba kuba ari ngombwa: Imbaraga zikoreshwa zigomba kuba zigamije gukumira cyangwa guhagarika igitero. Urukiko rushobora kureba niba koko nta bundi buryo bufatika kandi bwizewe bwari buhari bwo kwikura muri ako kaga.

Icyakora, umuntu uri mu kaga kihutirwa ntategerezwaho gutuza ngo asesengure ibintu byose nk’umuntu utari mu gitero. Hasuzumwa uko ibintu byari byifashe muri ako kanya, ubwoba yari afite, intwaro yakoreshejwe n’uwamuteye, umubare w’abamuteye n’uburemere bw’akaga yari arimo.

Imbaraga zakoreshejwe zigomba kugereranywa n’uburemere bw’igitero: Kwitabara si uburenganzira bwo gukoresha imbaraga zirenze izari zikenewe. Igikorwa cyo kwirwanaho kigomba kuba gifite urugero ruringaniye n’akaga kagombaga gukumirwa.

Urugero, nk’umuntu ugukubise urushyi rumwe maze agahita agenda, kumwirukaho ukamukubita icyuma bishobora gufatwa nko kurenza urugero. Ariko umuntu ugusanga mu nzu nijoro afite umuhoro kandi ashaka kukwica, ashobora gutuma ukoresha imbaraga zikomeye kugira ngo ukize ubuzima bwawe.

Kugereranya imbaraga ntibisaba ko uwirwanaho akoresha intwaro isa neza n’iy’uwamuteye. Icy’ingenzi ni ukureba niba imbaraga yakoresheje zari zikenewe kandi zidahabanye bikabije n’akaga yari ahanganye na ko.

Igikorwa kigomba kuba kigamije kwirwanaho, atari ukwihorera: Kwitabara byemewe birangira iyo igitero kirangiye. Iyo uwaguteraga ahunze, aguye hasi, atagishoboye kugutera cyangwa yambuwe intwaro, gukomeza kumukubita bishobora gufatwa nko kwihorera cyangwa kumugirira nabi ku bushake.

Ni yo mpamvu interuro ngo “namukubise kuko yari yabanje kuntera” idahagije. Urukiko rusuzuma niba igihe yakubitwaga yari akiguteje akaga.

Ese umuntu yemerewe gutabara undi?

Amategeko ntiyemerera umuntu kurengera ubuzima bwe gusa. Ashobora no gukoresha imbaraga zikenewe kugira ngo arengere undi muntu uri mu kaga.

Urugero, nk’umuntu ubonye undi ari kunigwa cyangwa gukubitwa ashobora gutabara. Ariko na we agomba gukoresha gusa imbaraga zikenewe kugira ngo ahagarike icyo gikorwa.

Umuntu ashobora kandi gufata ingamba zo gukumira ko umutungo we wibwa cyangwa wangizwa. Icyakora, ubuzima bw’umuntu bufite agaciro karuta ak’umutungo. Kubera iyo mpamvu, gukoresha imbaraga zishobora kwica umuntu mu rwego rwo kurengera ikintu gifite agaciro gato bishobora gufatwa nko kurenza urugero. Hasuzumwa uburyo ubujura bwakozwemo, niba uwari ugiye kwiba yari afite intwaro, niba yateje akaga ku bantu, aho igikorwa cyabereye n’ibindi byahabereye muri icyo gihe.

Kwica umuntu mu gihe cyo kwirwanaho bihita byemerwa?

Iyo umuntu yishe undi avuga ko yirwanagaho, hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba harabayeho igitero koko; uwatangije igitero; intwaro buri ruhande rwari rufite; ahantu n’igihe byabereye; imiterere y’ibikomere byabayeho; niba uwateye yari agishoboye gukomeza igitero; niba uwivuganye undi atari afite ubundi buryo bwo kwitabara; ibyavuzwe n’abatangabuhamya; amashusho, ubutumwa, amajwi cyangwa ibindi bimenyetso bihari.

Bityo, kuvuga gusa ko umuntu yirwanagaho ntibihagije. Bigomba kugaragazwa n’imiterere y’ibyabaye n’ibimenyetso. Iyo bigaragaye ko habaye igitero ariko uwirwanagaho agakoresha imbaraga zirenze cyane izari zikenewe, urukiko rushobora kutemera byuzuye ko yitabaraga.

Urugero, uwagabweho igitero ashobora kuba yari afite impamvu yo kwirwanaho, ariko agakomeza gukubita uwamuteye kandi akaga karangiye. Ibyakozwe nyuma y’uko igitero kirangiye bishobora kumukururira uburyozwe bw’icyaha. Ibi bitandukanye n’igihe ibisabwa byose byo kwitabara byujujwe. Iyo byujujwe, igikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwirwanaho ntigifatwa nk’icyaha.

Nyuma yo kwitabara, ni byiza kwirinda guhunga, guhisha intwaro cyangwa guhindura aho byabereye; kuko bishobora gutuma ukuri kugorana kugaragara.

Umusozo

Kwitabara byemewe n’amategeko si uruhushya rwo kwihorera cyangwa guhana uwaguteye. Ni uburyo bwo gukumira igitero kiriho cyangwa cyenda kuba, hakoreshejwe imbaraga zikenewe kandi zigereranyijwe n’uburemere bw’akaga.

Urukiko ntirureba gusa uwabanje gukubita undi. Rureba uko igitero cyatangiye, akaga kari gahari, uburyo uwagabweho igitero yitwaye n’igihe yahagarikiye gukoresha imbaraga. Umurongo utandukanya kwitabara no gukora icyaha ugendera ahanini ku kwihutirwa, kuba ngombwa no kutarenza urugero.

Icyitonderwa: Iyi nkuru iratanga amakuru rusange ku mategeko. Ntisimbura inama yihariye y’umunyamategeko itangwa nyuma yo gusuzuma imiterere y’ikibazo n’ibimenyetso bihari.

Share This Article
1 Comment
  • Ibi nibyo mu mategeko y’abantu,ni ukuvuga KWITABARA.Ese niko n’Imana ibibona ?? Imana yo itubuza kurwana,ahubwo tugakunda n’abanzi bacu,ndetse tugahunga,baramutse baduteye.Urugero,nkuko Luka 21:20,21 havuga,Yesu yasabye Abigishwa be ko nibabona Yerusalemu itewe n’umwanzi,aho kurwana bazahungira mu misozi.Ibitabo bya History byerekana ko mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,igihe ingabo z’Abaroma zateraga umujyi wa Yerusalemu,ziyobowe na General Titus Flavius,abatali abakristu bararwanye,ariko Abakristu ntibarwanye,ahubwo bahungiye ahitwaga i Pella.Ubu ni mu gihugu cya Jordan.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga “umuntu wese umena amaraso y’undi”.Bitandukanye na kera,igihe cy’abayahudi,ubwo Imana yabemereraga kurwanya gusa abantu basengaga ibigirwamana,ndetse ikabatiza abamarayika bakabarwanirira.Nyuma Imana yohereje Yesu ku isi,kubwira abakristu nyakuli ko batazajya mu ntambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *