Rutahizamu w’Amavubi y’Abagore agiye gukina i Burayi

Usanase Zawadi ukina mu busatirizi bw’ikipe y’Igihugu yu Rwanda y’Abagore [She-Amavubi], yaguzwe na Haymana Spor Kadin Futbor yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Turquie ku Mugabane w’i Burayi.

Ni amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 13 Kanama 2026, nyuma y’uko uyu mukinnyi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyize hanze amafoto amugaragaza ari gusinya amasezerano.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu rutahizamu yasinye amasezerano y’umwaka umwe. Ni nyuma y’umwaka umwe akina muri Simba Queens yo muri Tanzania.

Zawadi ukiri i Kigali ariko uzajya gutangira akazi muri uku kwezi, amakuru avuga ko abareberera inyungu ze babanje gusaba Rayon Sports WFC ko yasinya amasezerano magufi ngo akine CECAFA y’Abagore izabera i Kigali ariko bagasanga iyi kipe yarujuje urutonde rw’abo izifashisha.

Yazamukiye iwabo mu Karere ka Rubavu mu makipe y’abato, ajya muri Scandinavia WFC itakibaho, ayivamo aza i Kigali muri AS Kigali WFC yavuyemo yerekeza muri Shampiyona ya Tanzania.

Haymana Spor Kadin Futbor yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Turquie ku Mugabane w’i Burayi

UMUSEKE.RW

Share This Article