Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Dusange Sacha, yasubiye amateka yakozwe na se umubyara, Dusange Poku, yegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 nk’uko umubyeyi we yabikoze ubwo yacyegukanaga mu 1998 ari umwungiriza.
Igikombe Murera yaherukaga cya CECAFA Kagame Cup, yagiherukaga mu myaka 28 ubwo yagikuraga Zanzibar ariko cyari kitaratangira guterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Icyo gihe, nyakwigendera, Dusange Poku ubyara Dusange Sacha, yari umutoza wungirije Raoul Shungu.
Rayon Sports icyo gihe yegukanye igikombe itsinze Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1.
Umuhungu we, Sacha, yasubiyemo amateka y’umubyeyi we, agitwarana na Rayon Sports ari umutoza wungirije Haringingo Francis, batsinda Gor Mahia ibitego 2-1 mu minota 120.
Dusange Poku ni izina rinini mu muryango wa Rayon Sports, kuko yarayikiniye ndetse ayibera umutoza.
Ibi abihuriyeho n’umuhungu we, Sacha kuko ubwo yari agikina nk’uwabigize umwuga, yarayikiniye ndetse ubu ni umutoza wayo wungirije.

UMUSEKE.RW
