Abafana ntibabuze! Ibyaranze CECAFA Kagame Cup 2026

Kimwe mu byaryoheje irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, harimo ubwitabire bushimishije bw’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, by’umwihariko aba Rayon Sports yegukanye iki gikombe itsinze Gor Mahia ibitego 2-1.

Guhera ku wa 24 Nyakanga 2026, mu Rwanda haberaga irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati [CECAFA Kagame Cup] riterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 7 Nyakanga 2026, risorezwa muri Stade Amahoro, Igikombe cyegukanywa na Rayon Sports yatsinze Gor Mahia ibitego 2-1 mu gihe Al-Hilal SC yegukanye umwanya wa Gatatu itsinze Jamus FC ibitego 2-1.

UMUSEKE wagerageje kwegeranya bimwe mu by’ingenzi byaranze iri rushanwa ryari rimaze ibyumweru bitatu ribera i Kigali.

Ubwitabire bw’abafana!

Kimwe mu byaryoheje iri rushanwa, ni ubwitabire bushimishije bwaranze abakunzi b’umupira wamaguru mu Rwanda, by’umwihariko aba Rayon Sports babaye inyuma y’ikipe yabo ariko bakanareba indi mikino.

Imitegurire yo ku rwego rwo hejuru!

Abanyamahanga bose bitabiriye iri rushanwa, bahavuye bakuriye u Rwanda ingofero ku bw’imitegurire myiza babonye kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma irushanwa risozwa.

Mu nguni zose zaranze CECAFA Kagame Cup 2026, buri kimwe cyari mu mwanya wacyo, abantu bari aho bagombaga kuba bari ndetse buri umwe yakoze inshingano ze uko yagombaga kuzikora.

Minisports na FERWAFA bikwiye ishimwe ryabyo!

N’ubwo kubikora byari mu nshingano zabo, ariko Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], byakoze neza inshingano buri rwego rwari rufite kandi abakuze bavuga ko n’uwakoze neza ibyo ashinzwe aba akwiye kubishimirwa kuko si Ubutwari bugira benshi, by’umwihariko muri ruhago y’i Nyarugenge.

Abaje kuri Stade ntibishwe n’irungu!

Uretse kuza kureba imikino itandukanye y’iri rushanwa, abaje muri za Stade zitandukanye, bagiye basusurutswa n’abahanzi batandukanye, bityo bikabafasha gukomeza kuryoherwa na ruhago.

Ntawishwe n’inzara muri Stade!

N’ubwo bamwe babyumvise batinze, ariko abareberera ruhago y’u Rwanda, batekerereje abaza muri za Stade, basanga badakwiye kujya bicwa n’inzara cyangwa inyota kandi bafite amafaranga yabo.

Ibi byatumye ahaberaga umukino hose yaba muri Kigali Pele Stadium cyangwa kuri Stade Amahoro, harabaga hari ibyo kurya ndetse n’ibyo kunywa kugira ngo bifashe abaje kureba imikino.

Umutekano n’isuku bihagije!

Aho Isi igeze ubu, ntibikiri inkuru kumva ko u Rwanda rufite Umutekano uhagoje, cyane ko rusigaye rujya no kuwushakira ibindi Bihugu byawubuze.

Ariko ibi ntibikuraho gukeza inzego zose ziwushinzwe mu Rwanda ku bwo gufasha abashyitsi ndetse n’abasangwa, bakurikiye imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 kuko nta n’umwe wigeze aburira Umutekano kuri Stade ubwo iri rushanwa ryakinwaga.

Ikiyongera kuri ibyo, ni isuku yakomeje kugaragara, cyane ko biri no mu byo Igihugu cyashyize imbere. Buri hose, hagaragaye isuku ubwo iri rushanwa ryaberaga i Kigali.

Amakipe yaratunguranye!

Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, hari amakipe afite amazina manini yahabwaga amahirwe yo kuryegukana n’andi yitwaga mato ariko byose byaje guhindukira mu irushanwa.

Amwe mu makipe yatunguwe, harimo Simba SC yo muri Tanzania yaje mu Rwanda ihabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe ariko iza gusezererwa itarenze amatsinda.

Indi ni APR FC yatangiye inyagirwa na Gor Mahia ku mukino ufungura irushanwa, nyamara nayo yari mu zari zihanzwe amaso.

Imwe mu makipe yatunguranye nyamara itarahabwa amahirwe, ni Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo. Iyi ikinamo Umunyarwanda, Muhire Kevin, benshi bayibonaga nk’iyaje gutanga amanota ariko yatambutse ari iya mbere mu itsinda ryarimo Simba SC ndetse igera muri ½ n’ubwo yahatsindiwe na Rayon Sports.

Aba banya-Sudani y’Epfo bagaragaje umukino mwiza, ndetse bashimangira ko ikipe yabo ikomeje gukura uko iminsi yicuma.

Imisifurire myiza!

N’ubwo nta byera ngo de, ariko si kenshi abatoza cyangwa abakinnyi, bagaragaye binubira imisifurire muri iri rushanwa.

Ibi birashimangira imisifurire myiza yagaragaye kugeza ubwo umukino wa nyuma wayobowe n’umusifuzi wa mbere ku Mugabane wa Afurika, Umunya-Somalia, Omar Artan.

Dixon Okello ni izina abanyamakuru batazibagirwa!

Dixon Okello, ni umunya-Uganda ushinzwe umutekano ku bibuga [Security Officer] mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati [CECAFA].

Mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, Okello yagiye ahura n’abanyamakuru benshi b’imikino ndetse n’abafata amashusho. Ni umugabo wabaye inkingi ya mwamba kugira ngo umutekano ku bibuga uboneke n’ubwo hari bamwe byabangamiye mu bo bagize aho bahurira.

Irushanwa ryasifuwe n’abasifuzi mpuzamahanga
Abasifuzi bagaragaje urwego rwiza
Abafana barahabaye
Aba-Rayons batanze ibyishimo
Ntibahabuze
Abafana ba Al-Hilal SC ntibabuze kuri Stade
Aba Gor Mahia nabo bayibaye hafi
Abarimo Riderman basusurukije abaje muri za Stade
Abahanzi batandukanye batanze ibyishimo
Chriss Eazy yasusurukije abarebye umukino wa nyuma
Okello ni izina abanyamakuru batazibagirwa
Abaje kuri Stade baramuzi
Nta na rimwe yigeze yicara muri iri rushanwa
Abari bashinzwe imitegurire bakwiye indabo zabo
APR FC iri mu zatunguwe
Simba SC yatengushye abakunzi bayo
Nta wishwe n’irungu muri Stade
Abayobozi batandukanye muri Geverinoma y’u Rwanda, ntibabuze kuri Stade
Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yarebye imikino hafi ya yose
Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard, yarahabaye
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA n’abandi bayobozi b’amakipe, barahabaye
Perezida wa FERWAFA yagaragaye kuri za Stade kenshi
Umusifuzi wa mbere muri Afurika, yayoboye umukino wa nyuma
Omar Artan ni umwe basifuzi beza Isi ifite ubu
Murera yegukanye itsinze imikino yose
Mu kibuga hagaragaye imikino myiza

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *