Umuriro wari wadutse ku Kirunga cya Muhabura wazimijwe

Ikirunga cya Muhabura cyari cyafashwe n'inkongi ubu cyazimye

Kuri uyu wa Gatanu, ikirunga cya Muhabura cyibasiwe n’inkongi y’umuriro, ariko itamaze umwanya munini kuko ubuyobozi buvuga ko bwabashije kuzimya iyo nkongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yabwiye UMUSEKE ko ku bufatanye n’abaturage, bajimije umuriro.

Ati “Muhabura iri mu Rwanda, niho hahiye ariko umuriro tumaze kuwuzimya n’abaturage n’inzego z’umutekano twafatanyije.”

Kugeza ubu ntabwo hamenyekanye icyateye iyo nkongi ariko ubuyobozi ngo burakeka ko umuriro waturutse ku bantu bajya guhakura ubuki, gusa ngo iperereza riracyakomeje.

Mukamana Soline nta kintu kindi cyangijwe n’umuriro kuko ngo ni ishyamba ryarimo gushya.

Yasabye abaturage gukomeza kubungabunga Pariki y’Iburunga kubera ko abakerarugendo barisura bikagira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage, biryo ngo bagomba gutanga amakuru ku bantu bashyiramo imitiba, kandi na bo bakirinda kuryangiza.

UMUSEKE.RW

Share This Article