Umusore arakekwaho kwica umukobwa bakundanaga (Audio)

Byabereye mu Karere ka Gisagara { ifoto y'ibiro by'Akarere ka Gisagara}

Gisagara – Umusore wo mu Murenge wa Save aravugwaho kwica umukobwa “wari inshuti ye”, bikavugwa ko ‘yamujije ko yaba yaramwanduje SIDA cyangwa yaranze ko babana’.

Ibi byabaye ku wa 13 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gatoki, mu Murenge wa Save.

Umurambo w’uyu mukobwa w’imyaka 26 wavukaga mu Karere ka Karongi, wasanzwe mu nzu yacururizagamo inzoga n’ibindi bicuruzwa.

Umusore w’imyaka 27 ukekwaho ubu bwicanyi, yabanje guhunga ariko aza gufatirwa mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabibwiye UMUSEKE.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin, yavuze ko bariya bombi bari basanzwe bakundana, ndetse basanze bari basangiye ibyo kurya bari ku gitanda, bakaba bakeka ko hari ibyo batumvikanyeho.

Gitifu Murenzi yabwiye Radio 10 ati “Umuhungu yari asanzwe akora ibintu by’amapine y’amagare, ariko aho uwo mujinya yawukuye ntitwabashije kumenya niba ari imibanire gusa, cyangwa hari ikindi cyihishe inyuma.”

Akomeza agira ati “Hari n’andi makuru avuga ko yenda umukobwa yaba yaramuteye nk’ubwandu [bwa SIDA], ariko ni amakuru tutakwemeza. Cyangwa bari bafitanye umushinga wo kubana umukobwa akamutenguha, cyangwa se umuhungu yarashakaga ko baryamana umukobwa akabyanga, ibyo byose ni ibivugwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko aya makuru y’urupfu rw’uyu mukobwa bayamenye ku bufatanye n’abaturage, Polisi na RIB bihageze bisanga uwo muhungu yamuhohoteye bimuviramo gupfa.

Yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma. Uriya musore nyuma yo gufatwa, afungire kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusatira.

Icyo ni ikiganiro twagiranye:

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article