Minisports yakeje Amavubi U17 azakina Igikombe cya Afurika

Nyuma yo kubona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 17, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Dr. Ngabo Brave Olivier, yahuye n’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Ingimbi zitarengeje imyaka 17, abashimira ko bahesheje ishema Igihugu.

Ibi byabaye nyuma y’uko u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu muri CECAFA y’ingimbi zitarengeje imyaka 17, yabereye i Kigali, rutsinze Ethiopia ibitego 2-1.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Dr. Brave ari kumwe na bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yahuye n’intsinzi rigize ikipe y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 17, abaha ubutumwa bukubiyemo kubashimira ndetse abibutsa ko Igihugu kibashyigikiye.

Ati “Mukomeza mutere imbere kandi muheshe ishema Ibendera rw’u Rwanda mu gihe mwitegura Igikombe cya Afurika cy’Ingimbi zitarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2027.”

U Rwanda rwiyongereye kuri Somalia na Uganda yegukanye iki Gikombe. Bisobanuye ko CECAFA izahagararirwa n’amakipe atatu mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2027.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Dr. Ngabo Brave Olivier yakeje izi ngimbi zahesheje ishema Igihugu nyuma y’imyaka 15 u Rwanda rudakina Igikombe cya Afurika cy’ingimbi
Hakaswe umutsima wo kwishimira ibyagezweho
Umutsima usobanuye ibyiza byagezeweho
Jimmy Mulisa yahesheje u Rwanda itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’Ingimbi zitarengeje imyaka 17
Harindintwari Jonathan ushinzwe ibikorwa mu Bunyamabanganga Bukuru bwa FERWAFA, yari muri uyu muhango
Umwongereza, Nicholas ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’abato muri FERWAFA, yari muri uyu muhango
Mugisha Irène wa Kigali FC, ari mu bafashije cyane iyi kipe
Abana bashimiwe
Wari umugoroba wo kwishimira ibyagezweho
Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe tenikini muri FERWAFA, Mugisha Richard yashimiye aba bana

UMUSEKE.RW

Share This Article