Mu masaha y’umugoroba wa joro kuri uyu wa Mbere, TEGANYA Jean Léonard yakirijwe amapingu akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe.
Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko uyu mugabo yakiriwe nyuma yo koherezwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America.
TEGANYA Jean Léonard yashyiriweho inyandiko itanga ikirego n’Ubushinjacyaha Bukuru mu mwaka wa 2014 akekwaho kugira uruhare mu byaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha bikekwa ko yakoreye mu mujyi wa Butare.
Uyu mugabo yavutse mu mwaka wa 1971 mu Murenge wa Gatumba, Akarere ka Ngororero, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, yari atuye mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, aho yigaga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Yari umwe mu banyeshuri bimenyerezaga umwuga w’ubuvuzi mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko bushimira inzego z’ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za America ku bufatanye zigira mu kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside bahunze ubutabera, ubufatanye mu by’amategeko, ndetse n’uruhare zigira mu bikoıwa mpuzamahanga bigamije kurwanya umuco wo kudahana, no gutuma abakoze ibyaha bya jenoside babiryozwa.
UMUSEKE.RW

