Perezida Chapo ashima uko u Rwanda rwarwanyije iterabwoba muri Mozambique

Perezida Chapo ashima uko u Rwanda rwarwanyije iterabwoba muri Mozambique

Perezida wa Mozambique akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Mozambike (FADM), Daniel Francisco Chapo, yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize mu kurwanya iterabwoba ryari ryaribasiye iki gihugu.

Ni ubutumwa yatanze nyuma yo gusura yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku cyicaro gikuru  giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za FADM, Major Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu mazi za Mozambique, Brig Gen (Commodore) Óscar Agostinho Lucas, hamwe n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma.

Nyuma yo gusura abasirikare ba FADM bakorera i Mocímboa da Praia, Perezida Chapo yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Mocímboa da Praia n’Umuyobozi Mukuru w’ Inzego z’ Umutekano z’u Rwanda, Brig Gen CM Mujuni, ari kumwe n’abandi bayobozi.

Nyuma yaho yagiranye inama n’abayobozi bakuru b’ Inzego z’Umutekano z’u Rwanda,abashimira uruhare rwabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Chapo yashimiye “byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ku nkunga adahwema guha Mozambique mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.”

Yashimiye kandi Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku bwitange, ubunyamwuga mu kurinda abaturage no kugarura umutekano.

Agaruka ku kamaro k’ubufatanye hagati y’ Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, Perezida Chapo yashimye imikoranire myiza iri hagati y’inzego z’ibihugu byombi mu kurwanya iterabwoba, anizeza ko ubwo bufatanye buzakomeza kurushaho gushimangirwa.

Perezida wa Mozambique yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu ashima akazi zakoze mu kurwanya iterabwoba
Perezida wa Mozambique yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu ashima akazi zakoze mu kurwanya iterabwoba

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *