Amavubi U23 yasabye Abanyarwanda kuzabashyigira ahura na Sudani

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, bijeje Abanyarwanda kuzitwara neza imbere ya Sudani mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri 2028, babasaba kuzaza kubashyigikira mu mukino bafitanye na Sudani mu mpera z’iki cyumweru.

Iyi kipe itozwa na Nshimiyimana Eric, imaze iminsi mu myitozo itegura gutangira urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2028 cy’ingimbi zitarengeje imyaka 23.

Ndayishimiye Didider ukinira Rayon Sports akaba n’umwe mu bakinnyi muri iyi kipe y’abatarengeje imyaka 23, yasabye Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira ubwo bazaba bahanganye na Sudani ku wa 30 Nzeri 2026 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.

Yagize ati “Turabatumiye mu mukino tuzahuramo na Sudani tariki ya 30 Nzeri 2026. Muzaze mudushyigikire natwe tubijeje ko tuzabaha intsinzi.”

Uretse Didier kandi, na kapiteni we, Hoziyana Kennedy ukinira Kigali FC, yavuze ko we na bagenzi be biteguye neza kandi bazatanga byose kugira ngo bazabashe guha Abanyarwanda ibyishimo.

Ati “Abakinnyi twese tumeze neza, turi bazima. Buri umwe muri twe, turiteguye, kandi twiteguye neza. Twiteguye guha ibyishimo Abanyarwanda. Nibaze badushyigikire ubundi natwe tubahe ibyishimo. Turiteguye.”

Kennedy yakomeje avuga ko buri mukinnyi wese bari kumwe yiteguye neza kandi bahawe imyitozo myiza kandi bumva ihagije ku buryo bazatsinda Sudani umukino ubanza.

Mu gihe habura umunsi umwe ngo uyu mukino ube, umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 23, Nshimiyimana Eric, arateganya kuganira n’abanyamakuru ku wa 29 Nzeri 2026, aho uzaba n’umwanya mwiza wo abanyamakuru bazahabwa wo kuganira n’abakinnyi.

Imyitozo y’ingimbi zitarengeje imyaka 23, irarimbanyije
Kennedy na bagenzi be bamaze iminsi mu myitozo ikakaye
Didier yijeje Abanyarwanda intsinzi
David wa Kiyovu Sports, ari mu bahanzwe amaso
Ni abasore bakora imyitozo kabiri ku munsi
Abatoza baba basobanurira abakinnyi buri kimwe
Eric Nshimiyimana ni we mutoza mukuru w’izi ngimbi
Abatoza basobanura kenshi
Umutoza w’abanyezamu, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ aba yerekera abanyezamu atoza
Umunyezamu wa Police FC, Moria ari mu bahagaze neza

UMUSEKE.RW

Share This Article