Urubyiruko rurimo abanyamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abahagarariye amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge mu nzego zitandukanye zirimo Amashuri makuru na Kaminuza, rwasabwe kuba intumwa z’amahoro rutanga ibitekerezo byubaka binakosora abakwirakwiza imvugo z’urwango n’izihembera amacakubiri.
Ni urubyiruko 100 rubarizwa mu biswe ‘ Ba Ambasaderi b’Amahoro mu Ikoranabuhanga (Digital Peace Ambassadors) rwari rwahurijwe mu Karere ka Rubavu mu mahugurwa y’iminsi itatu agamije kwagana imvugo zihembera urwango by’umwihariko izinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.
Kayumba Uwera Marie Alice, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yabwiye uru rubyiruko ko kimwe mu bibazo Isi iri guhura nabyo bikaba umwihariko ku Rwanda, ari imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga, aho usanga hari abazifashisha mu guhembere urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya.
Ati ” Ibyo byose bishobora guhungabanya ubumwe bwacu cyane cyane mu rubyiruko.”
Kayumba Uwera Marie Alice yagaragaje ko impamvu uru rubyiruko rwahurijwe hamwe ari ugusobanurirwa uko rwaba intumwa z’amahoro hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati ” Muri amajwi ashobora guhindura ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga bikareka amacakubiri bikavuga ubutumwa bwubaka. Muri urubyiruko rushobora gukoresha ukuri, ubushishozi n’ubupfura mu guhangana n’imvugo z’urwango, mugakwirakwiza ubutumwa bw’amahoro.”
Yabashimangirije ko amahugurwa bahawe abafasha gutegura ubutumwa bwiza, kubaka umuryango ushingiye ku bwubahane n’ubwuzuzanye ndetse no kumenya amateka y’u Rwanda.
Frère Vital Ringuyeneza, Umuyobozi Mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle yateguye aya mahugurwa ifatanyije na MINUBUMWE n’Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere (UNDP), yabwiye urubyiruko ko rudakwiriye kuvuga amahoro mu gihe ntacyo rukora ngo agerweraho.
Ati ” Amahoro ntabwo avugwa gusa, burya amahoro araharanirwa.”
Sandrine Bayisingize usanzwe ari umwubatsi w’amahoro yabwiye UMUSEKE ko mu minsi itatu bamaze mu Karere ka Rubavu, baganirijwe ku mateka y’u Rwanda ko kandi hari urubyiruko usanga rufite amakuru adahagije ku Rwanda.
Ati ” Twize y’uko tugomba gukoresha amakuru neza, tugomba kuba ba Ambasaderi b’amahoro cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko ubu ari zo ziri gukoreshwa mu kubaka no gusenya.”
Uyu avuga ko ubu nk’Abaharanira amahoro, imbuga nkoranyambaga zigiye kuba umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ubutumwa bw’ubaka no gukosora abazinyuraho bakwirakwiza imvugo z’urwango.
Ati ” Ni ukubarwanya [abakwirakwiza urwango banyuze ku mbuga nkoranyambaga] tudaterana amagambo nabo ahubwo tukabarwanya dukoresheje ubumenyi twaherewe hano.”
Rameck Gisanintwari ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 150 ku rubuga rwa X, avuga ko nyuma yo guhugurwa biyemeje nabo gukoresha imbaraga nyinshi mu gukosora abarirwa bazikoresha basebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Ati ” Twiyemeje kandi ko tugiye gukora ibishoboka byose ngo uvuga ibyanganisha abanywaranda, twe tumucecekesha ubutumwa buvuga amahoro n’iterambere.”
Gisanintwari atinyura urubyiruko rwumva ko kuba wakandika ubutumwa uvuga ibyiza by’Igihugu unanenga abakivuga nabi bitarureba.
Ati ” Nababwira ngo ubutegetsi bwazahinduka bukakuryoza ko ‘wa-positinze’ imihanda myiza, wagaragaje imihanda myiza y’Igihugu? Ubutegetsi bwahinduke ubugiyeho bukakuhora ko ‘wa-positinze’ iby’ubuzima? Ntabutegetsi bwakuryoza ko wavuze ubumwe, kubana n’eza kw’abantu, wavuze amajambere wavuze iterambere ry’Igihugu. Nta butegetsi bwakuryoza ibyo.”
Mu minsi uru rubyiruko rwamaze mu Karere ka Rubavu, rwaganirijwe ku mateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukolini, imitegekere ya Repubulika ya mbere n’iya kabiri.
Amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe na Repubulika ya mbere n’iya kabiri n’uko yahagaritswe n’izahoze ari Ingabo za FPR Inkotanyi.
Baganirijwe kandi ku mvugo z’urwango n’izibiba amacakubiri zikomeza kwiganza mu Karere u Rwanda ruhereyemo.









MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
