Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona y’u Rwanda, ikipe y’Ingabo yahise yegukana igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya karindwi yikurikiranya.
Muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, APR FC yatsindiwe na Byiringiro Gilbert, Willim Togui na Djibril Quattara.
Nyuma y’iyi ntsinzi, ikipe y’Ingabo yahise igira amanota 62 ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imikino 32 imaze gukinwa.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isigaje imikino ibiri muri BK Pro League, aho izakina na Al Merrikh SC, ndetse ikazanakina na Gicumbi FC ari na wo mukino izahererwaho Igikombe cya Shampiyona nyuma yo kuba iya mbere mu makipe yo mu Rwanda, dore ko Al Hilal SC yo muri Sudani yegukanye Igikombe cy’Icyubahiro.
Ni ku nshuro ya karindwi yikurikiranya, APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda. Ni nayo izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League mu mwaka utaha w’imikino 2026-27.

UMUSEKE.RW
