Abana babiri bavukana bahiriye mu nzu

Umuriro wahereye mu gisenge bigakekwa ko waturutse ku mashanyarazi

Huye: Inkongi y’umuriro yatwitse inzu ihiramo abana babiri bavukana umwe ahita apfa, undi arakomereka bikabije.

Iyi nkongi y’Umuriro yahitanye umwana, igakomeretsa umuvandimwe we yabareye mu Mudugudu wa Rurenda, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma wo mu Karere ka Huye.

Meya w’aka Karere ka Huye, Sebutege Ange yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 08/08/2026, ihiramo abana babiri bari mu nzu, umwe ahita apfa, undi arakomereka.

Meya Sebutege avuga ko inzego zitandukanye zatabaye zisanga umwana umwe amaze gupfa, undi yakomeretse.

Umurambo w’uyu mwana wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza (CHUB) naho uwakomeretse akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Cyakora ntabwo abaduhaye amakuru basobanuye icyateye inkongi y’umuriro n’aho ababyeyi b’aba bana bari bagiye.

Umwe mu baturage yavuze ko ubwo umuriro wadukaga, umubyeyi w’abana yari hanze, yihutira kujya mu nzu asohora uw’imyaka ine wari hafi, amugeza hanze, naho undi w’imyaka ibiri n’igice wari mu cyumba umuriro waturutsemo biramunanira, baza gusanga yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko bakimenya iyi nkuru, ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ryihutiye gutabara.

Ati ‘‘Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro na RIB bihutiye kujyayo, bafatanyije n’abaturage inkongi barayizimya, ariko bitewe n’uko umuriro wari umeze, byaje kurangira umwana w’imyaka ibiri n’igice aburiyemo ubuzima, naho umukuru we w’imyaka ine yakomeretse mu maso, yajyanwe mu Bitaro bya CHUB ngo yitabweho.’’

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu muriro wadutse mu gisenge, bihurirana naho abana bari baryamye.

Yasabya abaturage kujya bazirikana gushyira amashanyarazi mu nzu bifashishije ibikoresho byujuje ubuziranenge, kandi bagaha akazi abatekinisiye babifitiye ubumenyi, bari ku rutonde rw’ababyemerewe.

Polisi isaba abaturage gushyira inyubako zabo mu bwishingizi nubwo impanuka iba itateguje. Yaboneyeho gusaba ababyeyi kugerageza kuba hafi y’abana.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Huye

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *