Igipfunsi cyavuze hagati ya Pasitoro na ‘secrétaire’ we  

Pasitoro n'Umunyamabanga we bapfuye amaturo

Polisi ya Uganda mu Karere ka Rukungiri, itangaza ko ifunze Pasitoro Ayebare Felix wo mu itorero ry’Abasizwe “Anointed Church”, ashinjwa gukubita, akanakomeretsa umunyamabanga we muri iryo torero bapfa amaturo.

Ayebare ni umushumba Mukuru w’iryo torero muri Paruwasi ya Bwenga, ashinjwa kuka inabi no gukubita Byomuhangi Joan w’imyaka 34 akaba umunyamabanga w’itorero n’umuturage wo muri Kyarusongyera.

Polisi ivuga ko uku guhangana kwabaye kuwa 30 Kanama 2026, mu masaha ya saa munani mu materaniro.

Polisi isobanura ko Ayebale yashinjwaga gufata Amaturo mu gaseke abakirisitu baturiyemo, adategereje ko abanza kubarwa.

Muri uko kubanza kuka inabi umunyamabanga we, nibwo yakubise ibipfunsi Byomuhangi wari umunyamabanga we.

Polisi inavuga ko yanangije telefoni ngendanwa  ya Byomuhangi  ye akayimenagura hasi.

Umuvugizi wa Polisi muri Kigezi ari naho iri itorero riherereye, SP Nelson Tumushime, yavuze ko Pasitoro yashinjwaga kuba Byomuhangi yari yaramubujije gukora ku mafaranga y’itorero ariko undi akamwuka inabi akanamutera ubwoba.

Polisi ya Uganda yari yaratanze amabwiriza ko abayobozi b’amatorero bakwiye kubahiriza amategeko .

Ivuga ko guhabwa uburenganzira bwo gusenga bidakwiye kuba urwitwazo rwo gukora ibyaha.

Polisi yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gukora ibikorwa byabo byubahiriza amategeko, ishimangira ko uburenganzira bwo gusenga butabaha uburenganzira bwo gukora icyaha cy’ubwicanyi, cyangwa gukubita cyangwa kuriganya abantu babaka amafaranga ku ngufu.

Abanyamadini babwiwe kandi ko umuyobozi w’idini wese uzagaragara mu bikorwa by’ibyaha azatabwa muri yombi, akazashyikirizwa ubutabera hakurikijwe amategeko ya Uganda.

Polisi ya Uganda ifunze Ayebare Felix of Kyarusongyera ushinjwa gukubita Umunyamabanga we

UMUSEKE.RW

Share This Article