Jackie Mugabo yasutse amashimwe mu ndirimbo “Niwe ubikoze”-VIDEO

Umukozi w’Imana Jackie Mbabazi Mugabo uzwi mu muziki nka JackieM

Umukozi w’Imana Jackie Mbabazi Mugabo uzwi mu muziki nka Jackie M yashyize hanze indirimbo ‘Niwe ubikoze’, ayinyuzamo ubuhamya bw’ibyo Yesu yamukoreye, agaragaza ko ari we soko y’ibyiza n’ibitangaza mu buzima ku bizera.

Iyi ndirimbo ya Jackie Mbabazi Mugabo, umupasiteri n’umuhanzikazi w’indirimbo za Gospel utuye mu Bwongereza, yagiye hanze ku wa 7 Nzeri 2026.

Muri iyi ndirimbo, Jackie M agaragaza ko hari ibintu yajyaga yumva byabaye ku bandi cyangwa akabibona bibabaho, ariko ubu na we akaba yarabibayemo kandi akabihamya.

Hari aho aririmba ati: “Najyaga mbyumvana abandi, nkabibonana abandi, none uyu munsi nanjye ndabyiboneye.”

Asobanura ko Yesu ahoboye byose, avuga ko ari Alpha na Omega, kandi ko iyo avuze yego nta wabasha kubihindura.

Ati: “Hari umugabo witwa Alpha akaba Omega, ni El Shaddai akaba Adonai. Iyo avuze ngo yego, nta wuvuga oya, kandi iyo akinguye, nta wakinga.”

Mu nyikirizo, uyu mukozi w’Imana ashimira Yesu ku byo yamukoreye, avuga ko yongeye gutuma amwenyura

Ati: “Yesu arabikoze, Umwami w’abami arabikoze. Ni we ubikoze, ni we ubikoze, yongeye kudutangaza.”

Yahamrije UMUSEKE ko iyi ndirimbo yaturutse ku ishimwe ry’umuhungu we wakize kanseri, nyuma akamubwira ko yabonye umugeni kandi ko agiye gukora ubukwe.

Ati: “Indirimbo yahise iza, numva nzashima Imana ku munsi w’ubukwe bwe, nkakomeza no kubwira abandi bashobora kuba badafite ibyiringiro ku bw’abana babo, nkabasubizamo intege.”

Jackie M yasabye abantu guha Yesu amashimwe n’icyubahiro, ashimangira ko ari we wenyine ukwiye guhimbazwa.

Ati: “Shimwa, himbazwa, amashimwe ni ayawe. Himbazwa, Mwami Yesu, urera, Mwami w’abami. Amashimwe yose ni ayawe.”

Past. Jackie Mugabo asanzwe anazwiho gushyigikira abantu batishoboye n’abanyantege nke, cyane cyane abarokotse Jenoside ndetse n’abarwayi badafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yo kwivuza.

Reba hano indirimbo nshya ya Jackie M 

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article