Col Demumba Ngolo n’undi musirikare biyunze kuri FRN ya Kabila

Col Demumba Ndolo Ghislain

Amakuru atandukanye aremeza ko undi musirikare wo ku rwego rwa Colonel yiyunze ku mutwe wa FRN wa Joseph Kabila, kimwe n’undi ufite ipeti rya Lieutenant, baje nyuma ya Brig Gen Kamanzi François.

Nk’uko byakomeje kuvugwa mu gitondo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira, 2026, Col Demumba Ndolo Ghislain, wari Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri brigade ya 61e y’ingabo zirwanira ku butaka ikorera i Nyunzu, muri Tanganyika, yavuye mu ngabo za Leta, ajya muri FRN.

Amakuru avuga ko uyu musiirkare ufite ipeti ryo hejuru ubu aherereye i Goma.

Undi musirikare witwa Lt. Lemba Lula Arnold na we yiyunze kuri FRN ya Kabila, we yabaga mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida muri DRC nk’uko byavuzwe na Willy Manzi washyizweho na AFC/M23 ngo ayobore Umujyi wa Goma

Ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira, 2026 Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka yari yemeje ko Brig Gen François Kamanzi, wari Umuyobozi w’Ibikorwa bya gisirikare muri Region ya 12 iri muri Kongo-Central, yiyunze kuri FRN.

Yagize ati “Kandi tuzabatangariza amazina y’abandi ba Ofisiye babiri na bo batwiyunzeho. Imyirondoro yabo izatangazwa mu minsi iza.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira nibwo Joseph Kabila yatangaje ishingwa FRN ari kumwe n’abari abayobozi b’ihuriro AFC/M23, ndetse we aba Perezida abandi bamubera ba Visi Perezida.

‘General’ yavuye mu Ngabo za Leta yiyunga kuri FRN ya Kabila

Lt. Lemba Lula Arnold

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *